eRRy
JF-Expert Member
- Jun 12, 2009
- 1,126
- 209

[h=1]L'HISTOIRE EST LE JUGE DE CE MONDE[/h][h=2]Rwanda : Mu gihe Runiga yishyuza Makenga imodoka imwe , Kagame Paul we aramusaba gusobanura uko yatanze 2/3 by'intwaro zose z'u Rwanda ![/h]
Kikwete na Zuma berekanye ko bafite ingabo zikomeye muri Kongo
Sultani Makenga yakize byinshi naho ubundi yari kuzabagwa cyangwa agashahurwa nk'uko byagendekeye Musenyeri Nikwigize Phocas kubera ubukubaganyi yagize bwo kugaragaza ububiko bw'intwaro z'u Rwanda! Amakuru menshi ava mu ngabo z'u Rwanda aremeza ko Kagame Paul yari yarashyize ububiko bukomeye bw'intwaro z'u Rwanda i Chanzu muri Kongo kuko hari hujuje ibyangombwa byose byo gukingira igihugu no kurengera ubutegetsi bwa Paul Kagame na FPR mu gihe kingana n'imyaka 100.
Uretse intwaro zo mu kigero kiringaniye zirinda umukuru w'igihugu, intwaro zose ziremereye zari zoherejwe mu bubiko bukomeye bwa Chanzu kuko ariho umwanzi ukomeye ashobora guturuka , Kagame Paul yategetse ko intwaro zose zikomeye bazikura mu mujyi wa Kigali kuko yari afite ubwoba ko zishobora kuzakoreshwa n'abasilikare be bamwivumbuyeho cyangwa bakamurasa ari mu kirere nk'uko yishe Perezida Habyarimana Juvénal!
Mu gitero gikaze cyari kiyobowe n'ingabo za Tanzaniya n'indege z'igihugu cy'Afurika y'epfo ,ingabo za Kongo zashoboye gutungura ingabo z'u Rwanda zari ku musozi wa Chanzu ahari ikigega gikomeye k'intwaro z'u Rwanda zashoboraga gufata intara ya Kivu yose yo muri Kongo. Ubwo bubiko bwashyizwe i Chanzu kuva kera ariko bukomeza gucungwa n'u Rwanda Kongo itabizi, n'iyi ntambara yo kwirukana M23/RDf yari igiye kurangira ubwo bubiko butamenyekanye ariko ubukubaganyi bwa Sultani Makenga bwatubye buvumburwa .
Ubwo ONU yari imaze kuvuga ko M23/RDF yitabye Imana , nibwo Makenga yagize umujinya afata imbunda nini cyane yari mu bubiko i Chanzu maze arasa i Bunagana , yica abaturage abandi barahunga , ibyo byatumye ONU ifata icyemezo cyo kohereza ingabo kurugamba kugira ngo iyo ntwaro ifite ubukana ifatwe, ibyo nibyo byaviriyemo Kagame gutakaza ububiko bwose bw'intwaro z'igihugu cy'u Rwanda bungana na 2/3 by'intwaro zose igihugu gifite, kubera ubwoba , Makenga yashatse gutwika izo ntwaro ariko ntizashya zose , kuburyo Kongo yashoboye kubona umunyago w' intwaro n'amasasu bipima toni 300. Ntabwo ari intwaro gusa zafashwe kuko hari n'abana b'ababanyarwanda bahafatiwe !Nimwirebere mu mafoto izo ntwaro zafashwe ubu zikaba zaratumye Kagame atagishobora kuvuga !
Dore abagize uruhare rukomeye mu gutsinda iyi ntambara
Hasi aha murahabona Indege z'Afurika y'epfo zakoze akantu
Ubwanditsi
source:
VEN 8 NOV 2013Rwanda : Mu gihe Runiga yishyuza Makenga imodoka imwe , Kagame Paul we aramusaba gusobanura uko yatanze 2/3 by'intwaro zose z'u Rwanda ! - L'HISTOIRE EST LE JUGE DE CE MONDE
