Zanzibar: Isukari ibona umugabo igasiba undi

Zanzibar: Isukari ibona umugabo igasiba undi

Rubyogo

Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
98
Reaction score
9
Abaturage bo muri Zanzibar bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ibura ry’isukari, aho abenshi bavuga ko kuyibona byabaye ingorabahizi, mu gihe iyo ibonetse ku isoko igurishwa ku giciro cyo hejuru cyane.

Iki kibazo cyagaragaye mu bice bitandukanye by’ikirwa cya Zanzibar, aho bamwe mu bacuruzi basigaye bagurisha ikilo kimwe cy’isukari Amashilingi ya Tanzania 5.000 (arenga 2700 Frw) ndetse bamwe bakagabanya ingano umuguzi ashobora kugura.

Bamwe mu baturage bavuga ko bamaze iminsi bashakisha isukari ariko bakayibura, mu gihe hari n’abavuga ko ikibazo gishobora kuba giterwa n’ibibazo biri mu nzira isukari inyuramo ngo igere ku isoko.

Abandi bakeka ko hari abacuruzi bakomeye babika isukari kugira ngo bazayigurishishe ihenze nyuma, bavuga ko igiciro cyagenwe na Leta kidahuye n’ikiri ku isoko.

Guverinoma ya Zanzibar, ibinyujije muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Iterambere ry’Inganda, yashyizeho igiciro fatizo cy’umufuka w’isukari w’ibilo 50, aho ugura Amashilingi 110.000, bivuze ko ikilo kimwe kigomba kugura hagati y’Amashilingi 2.500 na 3.000.

Gusa bamwe mu bacuruzi bavuga ko icyo giciro kidashoboka kubera izamuka ry’ibiciro by’ubwikorezi, bigatuma bagorwa no gukomeza gucuruza batagize igihombo.

Bamwe mu batuye Zanzibar baganiriye n’ikinyamakuru The Citizen ku wa 2 Kanama 2026, bavuga ko ikibazo kimaze iminsi kibugarije.
Komisiyo ya Zanzibar ishinzwe kurengera abaguzi (ZFCC), yavuze ko uburyo isukari itumizwa mu mahanga bushobora kuba bumwe mu bitera ikibazo, kuko iki kirwa gifite abatumiza isukari bake.

Iyo komisiyo yavuze ko kuba abatumiza isukari ari bake bishobora gutuma habaho imbogamizi mu itangwa ryayo ku isoko, bikagira ingaruka ku baguzi basanzwe.
 

Similar Discussions

Back
Top Bottom