ICYO BITA STRESS(INKURU YA JAYSQUEEZE WA MIPANGO)

ICYO BITA STRESS(INKURU YA JAYSQUEEZE WA MIPANGO)

UWIMBABAZI

Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
82
Reaction score
1
Dore icyo bita stress. Ubaye ugenda mu
modoka
yawe, ku nkengero z'umuhanda
uhasanga
umukobwa mwiza cyane, agusaba lift.
Nawe ntiwazuyaza uhita uyimuha. Ageze mu
modoka,
agwa igihumure(fainting). Aha rero,
stress
iratangiye. Umujyanye kwa muganga,
basanga atwite, ndetse anahita abyara. Muganga
ahita
akubwira ati: "Félicitations! Ugiye kuba
Papa
w'umwana". Utangiye kwisobanura ko
ahubwo n'uyu mukobwa utamuzi, we avuga
ati:"Arabeshya
ni we se w'umwana". Kuko ukomeje
guhakana ko
utari se, bibaye ngombwa ko bapima
ADN(DNA). Muganga agarutse, aravuga ati:"Yewe, ni
byo koko
ntiwaba se w'umwana kuko ikizamini
kibanza
cyerekanye ko utabyara". Ubwo
uratashye ariko mu muhanda ugiye wibaza uti:"None se
niba
ntabyara nk'uko muganga abivuze, ubwo
Papa wa
bariya bana batatu mfitanye na madamu
ni nde?

Iki ni cyo bita stress!
😂😂😂😂😂😂😂😂😂😆😆😆
 
Back
Top Bottom