Nuko ku cyumweru nerekeza mu karere ka Karongi, aho kuba hari muri Delta Resort Hotel.
Ngeze mu cyumba, nuko nsanga amazi ashyushye ntabwo aza, mpamagara kuri reception bati turaje twohereza umuntu arebe.
Hashize iminota nka 20 ndamanuka njyayo ndabaza nti “ese byarangiye bite?” Umukobwa waruri aho ati “narinzi ko baje”…. Ndamubwira nti “ese ntunakurikirana ngo umenye ibyabaye aho byarangiriye?”
Ubwo byaranze bahindura icyumba nyuma y’isaha n’igice turi muri ibyo.
Umunsi ukurikiyeho nsaba ibiryo muri restaurant yabo barambwira bati “biraboneka mu minota 40”…ndababwira nti “nibiboneka mumbwire nta kibazo”…
Hashize isaha n’igice nzakureba ndabaza nti “ese byagenze gute?”… ukora muri iyo restaurant ati “narinzi ko bababwiye”
Muri iryo joro amazi ntayari ari mu cyumba, ndabaza barambwira bati “reka tubikoreho”… igitondo cy’uwo munsi, na bwo mbyuka ntayo ariko hashize nk’amasaha 2 amazi araza.
Ngeze kuri reception ndabaza nti “ese hano ikibazo mufite ni ikihe?”… nuko barambwira bati “amazi aba ahari ahubwo ntabwo tuba tuzi ibyabaye muri ibyo byuma”… ndavuga nti “ese n'iyo tubivuze ko bidakemuka?”
Nkaho ibi byose bidahagije, ubwo nasabye room service kuko gusohoka byaragoranye nuko bati “urishyura iyo extra cost”… ndabaza nti “ese ndishyura kandi icyatumye ntaza ari amakosa yanyu?” Nuko rubura gica. Ibi byose ni nako nabwiraga manager na we ntibyagira icyo bihindura.
Ese bene izi hotel zigenzurwa nande?
Abantu bashyiraho ibiciro ndetse ubibonye akibwira ko iyo hotel koko bijyanye.
Ni uko birangira aba batwangirije ishusho y’igihugu kubera imikorere nkiyi. Yewe nuwo mushyitsi ntiyagaruka ahantu nkaha.