Ebola yageze muri Nigeria

Ebola yageze muri Nigeria

Kizigenza_

Senior Member
Joined
Apr 20, 2026
Posts
149
Reaction score
0
Nigeria yatangaje ko hari umuntu wa mbere wanduye Ebola wayigezemo, amakuru y’ibanze akerekana ko yari avuye muri Uganda.

Uwanduye ni umugore wari uherutse kugera mu murwa mukuru Abuja, avuye muri Uganda.

Minisitiri w’Ubuzima wa Nigeria, Muhammad Ali Pate, yatangaje ku wa Kabiri, tariki ya 20 Ukwakira 2026, ko ibizamini bya laboratwari byemeje ko uwo mugore yanduye Ebola, ahita ashyirwa mu kato kandi ari kwitabwaho n’abaganga.
Yatangaje ko uwo mugore yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’indwara ku wa 7 Ukwakira, nyuma ajyanwa mu bitaro byigenga i Abuja ku wa 11 Ukwakira, arasuzumwa agasanganwa virusi ya Ebola.

Muri Nigeria kandi hari abandi bantu 44 bivugwa ko bashobora kuba barahuye n’uwo murwayi, ubu bakaba bari gukurikiranirwa mu kato ngo barebe niba ntawanduye ubari mo.

Inzego z’ubuzima zasabye ibitaro bya Leta n’ibyigenga kongera ubushishozi mu kumenya no gutandukanya abantu bakekwaho Ebola n’abandi barwayi.

Iyi ndwara igeze muri Nigeria mu gihe ubwoko bwayo bwise Bundibugyo bukomeje kwibasira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’ibindi bihugu.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ryatangaje ko Nigeria ibaye igihugu cya gatanu cyagaragayemo iyi virusi kuva icyorezo cyatangazwa muri RDC ku wa 15 Gicurasi 2026.

Imibare y’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe gukumira indwara no kurwanya ibyorezo (CDC), yo ku wa 20 Ukwakira 2026, igaragaza ko muri RDC hamaze kwemezwa abantu 9.552 banduye Ebola, muri bo 4.602 bakaba barapfuye ari yo bazize.

Muri Kenya, abamaze kwemezwa ko banduye ni icyenda, harimo umwe wapfuye.

Uganda yo yatangaje ko icyorezo cyahacitse nyuma y’iminsi 42 nta murwayi mushya uhagaragaye.

Iyi mibare igaragaza uburemere bw’icyorezo, cyane cyane muri RDC, aho cyakwirakwiye mu Ntara nyinshi.

OMS ivuga ko ubu bwoko bwa Ebola butarabonerwa urukingo rwemewe cyangwa umuti wihariye, nubwo ubushakashatsi ku buryo bwo kuyivura bugikomeje.
Kuba Ebola yageze muri Nigeria( igihugu gituwe n’abaturage benshi kurusha ibindi muri Afurika kuko ari miliyoni 242) bituma impungenge ku bukana yagira muri icyo gihugu ziyongera.
 

Similar Discussions

Back
Top Bottom