Umunyarwanda yiciwe i Burundi n'ingabo za leta

Umunyarwanda yiciwe i Burundi n'ingabo za leta

Kizigenza_

Senior Member
Joined
Apr 20, 2026
Posts
101
Reaction score
0
Kubwimana Vincent, umusore w’imyaka 23 wo mu murenge wa Kibirizi, mu karere ka Nyanza, yapfuye nyuma yo kwambuka umugezi w’Akanyaru ajya gushaka ubwatsi bw’amatungo mu Burundi.
Abaturage bavuga ko babonye abasirikare b’u Burundi bamufata bakamujyana, mbere y’uko umurambo we uboneka hashize iminsi itatu, nk’uko amakuru dukesha ibinyamakuru byo mu Rwanda abivuga.

Ku itariki ya 23/09/2026, Kubwimana yambutse umugezi w’Akanyaru ajya gushaka ubwatsi bw’amatungo ku ruhande rw’u Burundi, n'ubwo kwambuka umupaka muri ubwo buryo bitemewe.

Amakuru avuga ko Kubwimana akigera ku ruhande rw’u Burundi yafashwe n’abasirikare b’u Burundi.

Ku itariki ya 26/09/2026, umurambo we waje kuboneka mu gace ka Rwabusoro, mu Karere ka Bugesera, ku ruhande rw’u Rwanda.

Umuyobozi dukesha iyi nkuru, yavuze ko abaturage batuye hafi y’umupaka bakunze kwambuka bakajya gushaka ubwatsi mu Burundi, nubwo inzego ziburira abaturage kwirinda kwambuka umupaka mu buryo butemewe.

Hari abaturage bavuze ko babonye abasirikare b’u Burundi bajyana Kubwimana nyuma yo kwambuka umupaka. Hari kandi amakuru avuga ko abandi Banyarwanda bagiye mu Burundi bafashwe, ndetse hakaba n’ufungiwe muri icyo gihugu.

Impamvu y’urupfu iracyategerejwe

Umurambo wa Kubwimana wajyanywe i Kigali kugira ngo ukorerwe isuzuma n’inzego z’abahanga mu by’ubutabera, mu rwego rwo kumenya neza icyateye urupfu rwe.

Kugeza ubu, impamvu nyayo y’urupfu rwa Kubwimana ntiratangazwa ku mugaragaro. Bityo, ibisubizo by’isuzuma rya gihanga ni byo bizafasha kumenya neza uko yapfuye.

N'ubwo kwambuka umupaka mu buryo butemewe ari ukurenga ku mategeko, urupfu rwa Kubwimana rwongeye gutera impungenge ku mutekano w’abaturage batuye mu duce twegereye umupaka w’u Rwanda n’u Burundi.

Kuba umuturage wari wambutse umupaka mu buryo butemewe yarafashwe, hanyuma umurambo we ukaboneka nyuma y’iminsi itatu, ni ikibazo gikomeye gisaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kandi ryigenga, kugira ngo hamenyekane ibyabaye n’uruhare rwa buri ruhande.

Birababaje kandi biteye impungenge kubona umuturage apfa mu gihe inzego z’umutekano zigomba kuba ari zo zimurindira ubuzima n’umutekano. Niba iperereza rizagaragaza ko Kubwimana yishwe n’abasirikare b’u Burundi, byaba ari ikibazo gikomeye ku burenganzira bw’umuturage no ku nshingano z’inzego z’umutekano.

Inzego ziteganya kuganiriza abaturage

Biteganyijwe ko mu cyumweru gitaha, inzego zitandukanye zizaganiriza abaturage bo muri ako gace, zibibutsa akamaro ko kwirinda kwambuka umupaka bajya mu Burundi mu buryo butemewe.
 
Iyi nkuru irimo ibintu by'amacenga:
1. Abaturage barabizi ko ibihugu byombi bitabanye neza, barabizi ko hari abambutse ntibagaruke, ariko bararenga bakambuka umupaka. Bazi neza ingaruka zishobora kubabaho. Uwiyishe ntaririrwa,uwo yarizize.

2. Abaturage babona mugenzi wabo ajyanywe n'abasirikare, mu gace batuyemo hari inzego zishinzwe umutekano, n'iz'ubuyobozi guhera ku isibo, ariko barabibona baricecekera.
Ubwo bumwe bw'abanyarwanda batuye aho ko numva bukemangwa?

3. Nyuma y'iminsi 3, umurambo ugarurwa mu gihugu, ntawurabutswe.
Abawambukije b'abarundi, bo ntibikangaga ko bashobora gufatirwa mu Rwanda? None se abawubonye niba wari mu bihuru, bo bawugezeho bate? Niba wari ahantu hagaragara se bwo, bivuze ko nta nzego zicunga umutekano zigenda hafi y'aho hantu, ku buryo abo hakurya bamenya ko nta muntu uhari, bakambutsa umurambo, bakajugunya bagasubirayo!!!
 

Similar Discussions

Back
Top Bottom