RIB yafunze ukekwaho gutera umukobwa ikinya agapfa

RIB yafunze ukekwaho gutera umukobwa ikinya agapfa

UWIMBABAZI

Senior Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
123
Reaction score
3
Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Ndorimana Etienne akaba na nyiri Poste de santé “Inshuti Nyabikoni” iri mu Mujyi wa Kigali, akurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka 26 .

Amakuru yatanzwe n’umwe mu bari hafi y’umuryango wa nyakwigendera, avuga ko uyu mukobwa mu ntangiriro z’iki cyumweru, yagiye gushaka serivisi zo kuboneza urubyaro kuri iri vuriro ry’ibanze nta bundi burwayi afite.

Yakomeje avuga ko umuganga wamwakiriye yamuteye urushinge rw’ikinya kugira ngo akuremo agapira yari yarashyize mu kuboko, agahita yitaba Imana.

Ati" Yagiye gukuramo agapira kari mu kaboko, yagiye wenyine kuko yumvaga ari serivisi isanzwe hanyuma umuganga wamwakiriye amutera urushinge rw'ikinya kugira ngo agakuremo bitamubabaza, umwana yahise yitaba Imana."

Umuvugizi w'urwego rw'ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B Thierry, yemeje ifungwa ry'ukekwa kugira uruhare muri uru rupfu rw'umwana w'umukobwa.

Ati" lyi 'Case'y'umukobwa wapfuye iri gukurikiranwa. Ukekwa NDORIMANA Etienne akaba ariwe nyiri Poste de Santé Inshuti Nyabikoni yarafashwe, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Karama. Iperereza rirakomeje umurambo woherejwe muri RFI kugira ngo ukorerwe isuzuma."

Amakuru dukesha ikinyamakuru UMUSEKE wamenye ni uko nyakwigendera yashyinguwe ku 11 Kanama 2026.

Gusa RIB ivuga ko igikomeje iperereze kugira ngo hakurikiranwe uwagize uruhare mu rupfu rw'uyu mukobwa.
 
Back
Top Bottom