Umugabo n’umugore bishwe biha akabyizi

Umugabo n’umugore bishwe biha akabyizi

Marinne

Senior Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
101
Reaction score
0
Bugesera:
Mu Murenge wa Juru haravugwa urupfu rw’umugore n’umugabo bishwe n’abagizi ba nabi, aho bivugwa ko “babatemye bikekwa ko barimo gusambanira mu ishyamba.”

Amakuru avuga ko ibi byabaye ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 27 Nzeri 2026, bibera mu kagari ka Mugorore, umudugudu wa Tabari, umurenge wa Juru.

Amakuru twahawe n’abatuye muri uyu murenge avuga ko ba nyakwigendera, Ngarukiye Vincent uri mu kigero cy’imyaka 69 na Mukamuryango Agnes w’imyaka 40, bacaga inyuma abo bari barashakanye na bo bityo bikabababaza.
Amakuru avuga ko ubufatanye n’inzego z’umutekano hafashwe abantu bikekwa ko bagize uruhare mu rupfu rw’uriya mugabo n’umugore.

Abakekwa mu rupfu rw’abavuzwe bafashwe:
Nzabonimana Cyprien w’imyaka 50 akaba ari umugabo w’umugore wishwe bigakekwa ko yamujijije kumuca inyuma.

Undi wafashwe ni Yamfashije Seraphine w’imyaka 43 bikekwa ko yari inshoreke y’umugabo wishwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Juru, Ruzagiriza Vital, yavuze ko iperereza ryatangiye ngo hakurikiranywe abari inyuma y’ubu bwicanyi.
Ati “Ubugenzacyaha buriho burabikurikira n’ubushishozi.”

Amakuru avuga ko ku munsi w’ejo ba nyakwigendera bahise bashyingurwa.

1790700105601.png
 
Back
Top Bottom