Willy NGOMA
JF-Expert Member
- Feb 25, 2016
- 4,455
- 5,980
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye abantu 18 barimo Prof Emile Bienvenu, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge, imiti n’ibiribwa, Rwanda FDA.
Prof Emile Bienvenu ari mu bantu RIB yerekanye ku wa 13 Kanama 2026. Aberekanywe bose ni abakozi ba Leta barimo 10 bakorera Rwanda FDA.
Harimo kandi abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB), hamwe n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari n’imirenge.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko kuva ku wa 20 Nyakanga 2026 hamaze gutabwa muri yombi abantu 104 bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gutunganya ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge, muri bo 97 bakaba barakorewe dosiye ndetse zishyikirizwa Ubushinjacyaha.
Yavuze ko iperereza ryo gukurikirana abagize uruhare mu ikorwa ry’inzoga z’ibyuma rizakomeza.Ati “Muri uru rugamba rwo guca icyuma muri iki Gihugu, abagize uruhare bose, bigatuma ibi bintu bisakara, nta kizatuma badakurikiranwa.”