Abafungiwe gukora ibyuma(ba nyir'inganda) berekanwe na RIB

Abafungiwe gukora ibyuma(ba nyir'inganda) berekanwe na RIB

Willy NGOMA

JF-Expert Member
Joined
Feb 25, 2016
Posts
4,384
Reaction score
5,976
Kuri uyu wa Gatandatu, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye abantu barimo Ntihanabayo Samuel wa Ingufu Gin Ltd, bafatiwe mu byaha bitandukanye.

Aba bantu bafashwe mu gihe Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n'ibiribwa, Rwanda FDA, cyafungaga inganda zakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge.

Mu gihugu hose hamaze gufatwa 80 barimo 16 bafatiwe mu Mujyi wa Kigali.
 

Attachments

  • Ba Boss b'ibyuma.mp4
    35.6 MB
Umuyobozi yigeze kuvuga ko wakora amatekinika ntufatwe bikanagukiza ariko nugera aho ubyimba amatama, bizatuma inzego ziza kugufungura akanwa ngo barebe ibyo ujunditse kandi iyo byageze aho ntabubasha uba ugifite, icyo uba usigaranye ni ubusobanuro ugomba gutanga bw'ibyo babonyemo.
 
Kandi urebe aba bose barazira umuntu umwe mu kinyarwanda bita Nyirakazihamagarira; witwa Kazungu wa Ngufu Gin Ltd wihaye guhangana n‘abanyamakuru kandi azi neza ko yicariye Bombe isaha n'isaha bashobora gutuma iturika!
Gusa ni byiza abanyarwanda bungukiye mu kwiyemera n'ijinyori by'aba bakire
 
None se aba bagabo ni bo bihaye ibyangombwa byo gukora ibyuma? abashinzwe kureba ko bakoraga ibintu byujuje ubuziranenge bo bari hehe? abakozi ba FDA, bo ko bo tutababona?
@RIB_Rw mudusobanurire
 
None se aba bagabo ni bo bihaye ibyangombwa byo gukora ibyuma? abashinzwe kureba ko bakoraga ibintu byujuje ubuziranenge bo bari hehe? abakozi ba FDA, bo ko bo tutababona?
@RIB_Rw mudusobanurire
Iyo ugaragaje ibyo uzakora, ukazana sample bagapima, bakakwemerera gukora ibyo usaba, warangiza ugaca inyuma ugakora ibitandukanye, ingaruka ni wowe uzirengera.
 
Iyo ugaragaje ibyo uzakora, ukazana sample bagapima, bakakwemerera gukora ibyo usaba, warangiza ugaca inyuma ugakora ibitandukanye, ingaruka ni wowe uzirengera.
Ubwo ntabwo uzi quality assurance and control muri monitoring and evaluation, biri mu nshingano za biriya bigo guhora bikurikirana uko bikorwa kukokubivumbura haciyeho iriyamyaka yose ni ikibazo
 
Iyo RwandaFDA se itegereza ko bayizanira sample yo wumva idafatanije nabo barozi kwica abanyarwanda.Kuki mudahaguruka mu biro ngo mujye muri control no kwifatira sample ngo murebe ko ibyo uruganda rurimo gukora nta ngaruka bizatera abantu?
 
Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB_Rw, Dr. Murangira B TThierry
yatangaje ko abatawe muri yombi ari abakozi ndetse n'abayobozi b'inganda zikora inzoga zitujuje ubuziranenge barimo Ntihanabayo Samuel wa Ingufu Gin LTD, Twahirwa Fulgence wari ushinzwe ubuziranenge muri uru ruganda, Oluwatosin Ajayi ushinzwe ibikorwa by'uruganda rwa Kerry, Taste and Nutrition Rwanda, n'abandi.

Abatawe muri yombi mu gihugu hose ni 80, muri abo 16 bakaba ari abo mu mujyi wa Kigali.
 
Bashobora gufungwa kugera ku myaka 25. Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira, yasobanuye ko abatawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye bifitanye isano no gukora inzoga zitujuje ubuziranenge, bihanishwa ibihano birimo igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri na 25, n’ibindi bihano bitandukanye.
 
Back
Top Bottom