Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko Anita Annet Among wahoze ari Perezida w’inteko ishinga amategeko ya Uganda yababariwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni.
Among yari afungiwe mu rugo rwe kuva muri Gicurasi 2026 ubwo inzego z'umutekano zatangiraga kumukurikiranaho ibyaha birimo kunyereza umutungo w'igihugu. Museveni yanamutegetse kutongera kwiyamamariza kuyobora Inteko.
Icyemezo cyo gukurikirana Among cyajyanywe n'ibikorwa byo gusaka ingo ze ziri mu bice bitandukanye bya Kampala, ryafatiwemo imodoka esheshatu zihenze z'uyu munyapolitiki zirimo Rolls-Royce Cullican ifite agaciro k'ibihumbi 400 z'Amadolari.
Mu butumwa Gen Muhoozi yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati "Ntabwo tuzakurikirana AAA. Yakoze amakosa ariko Muzehe yafashe icyemezo cyo kumubabarira."
Mu mwaka wa 2024, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'u Bwongereza byafatiye Among ibihano, bimushinja ibirimo ruswa no kubangamira imikorere ya demokarasi gusa yarabihakanye.