Ntidukeneye abayobozi b’abasinzi

Ntidukeneye abayobozi b’abasinzi

Kizigenza_

Senior Member
Joined
Apr 20, 2026
Posts
165
Reaction score
1
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), Oda Gasinzigwa, yasabye abatorewe guhagararira ibyiciro bitandukanye mu nzego z’ubuyobozi kuzuza inshingano zabo, abibutsa ko igihugu kidakeneye abayobozi b’abasinzi cyangwa abadashyira mu bikorwa ibyo batorewe.

Ibi yabigarutseho ku wa 15 Ugushyingo 2026, ubwo yakurikiranaga ibikorwa by’amatora y’abagize Komite Nyobozi z’Inama z’Igihugu ku rwego rw’Akarere ka Kayonza no mu tundi turere.

Gasinzigwa yanagarutse ku myitwarire ikwiye kuranga abayobozi, ashimangira ko ubusinzi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bidakwiye kuranga abantu bafite inshingano zo kuyobora abandi.

Yakomeje agira ati ‘‘Ntushobora kuba umuyobozi mwiza waraye wasinze kandi n’igihugu cyacu ntigikeneye abayobozi b’abasinzi. Urubyiruko aho muri dukomeze dushyiremo imbaraga, iyo mwagiye mu biyobyabwenge mubabaza ababyeyi n’igihugu, mwe mwagiye mu buyobozi muhaguruke mukorane n’ubuyobozi mufashe urundi rubyiruko.’’
1794749863562.png
 
Back
Top Bottom