Mu rwego rwo gukomeza kurengera ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage no gukaza ingamba zo kurwanya ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bitemewe, mu Karere ka Gicumbi hamenwe #Kanyanga irenga litiro 1,000 n'ikinyabutabire kizwi ku izina rya ETANOL litiro 25 byafashwe mu gihe cy’icyumweru kimwe mu Mujyi wa Gicumbi.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Bwana NZABONIMPA Emmanuel, yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare rufatika mu kurwanya Kanyanga n’ibindi biyobyabwenge, batanga amakuru ku gihe ku nzego zibishinzwe, kugira ngo ibibazo bibangamiye ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage bikumirwe hakiri kare.
Umuyobozi w'Akarere kandi yashimangiye ko nta kudohoka kuzabaho mu bikorwa bigamije kurinda abaturage ibiyobyabwenge n’ibindi bintu bishobora kubangamira ubuzima, imibereho myiza, umutekano n’iterambere ry’umuryango.
Yasabye abaturage, by’umwihariko urubyiruko, gukomeza kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi bintu byangiza ubuzima, ahubwo bagahitamo ibikorwa bibateza imbere, bibafasha kubaka ejo hazaza heza no kugira uruhare mu iterambere ry’Akarere n’igihugu.
Yavuze ko ubufatanye hagati y’inzego z’ubuyobozi, inzego z’umutekano n’abaturage bukomeje mu gukomeza guhangana n’icuruzwa n’ikoreshwa rya Kanyanga n’ibindi binyobwa bitemewe.