Nta munyamahanga wemerewe kugura ubutaka mu Burundi

Nta munyamahanga wemerewe kugura ubutaka mu Burundi

Willy NGOMA

JF-Expert Member
Joined
Feb 25, 2016
Posts
4,497
Reaction score
5,981
Perezida Ndayishimiye yavuze ko nta Murundi ufite na sanimetero imwe y’ubutaka, ari yo mpamvu nta wemerewe guhirahira ngo abugurishe ku banyamahanga.
Yagize ati: “Ni cyo gituma twamenyesheje ko nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kugurisha ubutaka ku munyamahanga.”

Yagaragaje ko no mu Itegeko Nshinga byanditse ko nta muntu n’umwe wemerewe gukura agace na gato ku gihugu.

Yagize ati: “None, ugurishije ubutaka ku munyamahanga ntiwumva ko igihugu wakigurishije?”

Ndayishimiye yavuze ko Leta ari yo yonyine ifite ububasha bwo kugurisha ubutaka umunyamahanga, kandi ko hari amategeko abigenga.

Ndayishimiye yavuze ko mu gihe umunyamahanga yakwemera kwaka ubwenegihugu bw’u Burundi, yagira uburenganzira bwo kugura ubutaka nk’umunyagihugu.

Ishyirahamwe ALUCHOTO riharanira uburenganzira bwa muntu ryatangaje ko hari amakenga ko abanyamahanga bafite ubutaka n’inzu mu Burundi bashobora kubyamburwa.

Vianney Ndayisaba, umuyobozi w’iryo shyirahamwe, yavuze ko umukuru w’igihugu ari urwego rukomeye, kandi ko ibyo yavuze bishobora gushyirwa mu bikorwa, hakaba abakwamburwa ibyabo.

Yagize ati: “Hari n’abamaze kugira ubwoba. Dusabye umukuru w’igihugu abisobanure neza, ntihagire abanyagwa ibyabo.”
 
Back
Top Bottom