Willy NGOMA
JF-Expert Member
- Feb 25, 2016
- 4,480
- 5,981
Nyamasheke: Yafatanywe moto ya Gitifu w’Akagari yamwibye agiye kugenzura irondo.
Ubwo Gitifu w’Akagari ka Gasheke, Umurenge wa Bushenge,muri Nyamasheke, Dushimimana Flavier yari asize moto ifite pulake RC 220 A kuri santere y’ubucuruzi bita kwa Evasito, mu Mudugudu wa Biguzi yagarutse asanga yibwe, iza gufatanwa Bahari Théogène w’imyaka 22 yayangije bikomeye.Dushimimana yavuze ko hari mu ma saa tatu z’ijoro, ari kumwe n’Umujyanama w’Akagari ka Gasheke bagiye gufatanya n’abari bujye ku irondo gutegura uko irondo riri bukorwe, moto ayisiga kuri santere y’ubucuruzi ya Biguzi, aho bakunze kwita kwa Evasito,ajya mu by’irondo.Ati: “Twamaze iminota nka 30 muri ako kazi nzi ko aho nasize moto ntacyo iba, ngarutse ndayibura. Twatangatanze hose mu Tugari twegeranye, tubwira amarondo yahakoreraga gucucunga ko hari uwo bayifatana, ku bw’amahirwe uhagarariye abacuruzi muri santere y’ubucuruzi ya Muhora muri aka Kagari ka Gasheke aduhamagara atubwira ko abonye umuntu ayisunika.”Basanze yagiye ayitura hasi yamenaguritse kuko yagiye ayisunika kandi hatabona kuko yari aziko acanye amatara yahita afatwa.