UWIMBABAZI
Senior Member
- Mar 18, 2026
- 124
- 3
Umunyamabanga Nshingwabikorwa (Gitifu) w’umurenge wa Gishamvu, ndetse na Gitifu w’akagari ka Ryakibogo bakubiswe bari mu kazi, aho umwe yanakomeretse cyane mu mutwe.
Ifoto ihari igaragaza ko Gitifu w’Akagari ka Ryakibogo yakomeretse cyane mu mutwe, amakuru akavuga ko yatewe amabuye n’abaturage.
Amakuru kandi avuga ko uyu Gitifu yajyanywe kwa muganga mu Bitaro by’i Huye.
Bamwe mu bakorana n'Umunyabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Gishamvu, avuga ko hashize icyumweru Gitifu w'uyu murenge wo mu karere ka Huye, akubiswe n'abantu ubwo yari kumwe na DASSO, bagiye mu gikorwa cyo guca ikiyobyabwenge cya Kanyanga.
Uyu muyobozi na bagenzi be ngo binjiye mu rugo bakekaga ko rukorerwamo kanyanga, baranayihabona nyuma basohotse basanga hari abantu babateze, bakubita abo bayobozi harimo na Gitifu w'umurenge wa Gishamvu.
Ibi byabereye mu mudugudu wa Kigarama mu kagari ka Nyakibanda, ku wa Kabiri w'icyumweru gishize.
Hari amakuru avuga bariya basagariye Gitifu w’Umurenge wa Gishamvu n’abandi bayobozi bamaze gutabwa muri yombi.