Meya na Gitifu basagariwe n'abaturage umwe arakomereka

Meya na Gitifu basagariwe n'abaturage umwe arakomereka

Twin_Kids

JF-Expert Member
Joined
Feb 25, 2016
Posts
4,302
Reaction score
5,975
Mu Mudugudu wa Gakoni, Akagali ka Karama mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye; haravugwa urugomo rwakozwe n’abantu bakekwaho gusagarira abayobozi barimo Meya n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, bari bagiye kumena inzoga zitemewe zengwa n’umuturage, aho umwe muri aba bayobozi bamukomerekeje.Ibi byabaye ubwo bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bajyaga ahantu hakekwaga gukorerwa no gucururizwa inzoga zitemewe kugira ngo bazimene, ariko bamwe mu bakoreraga uwo muturage bazengaga izo nzoga babasagarira bashaka kubakubita, bituma bamwe mu bayobozi bakomereka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yavuze ko bamwe mu bagaragaye muri ibi bikorwa bari gukurikiranwa, anavuga ko iperereza rigikomeje kugira ngo ababigizemo uruhare bose bafatwe bashyikirizwe ubutabera.
 

Similar Discussions

Back
Top Bottom