Imyigaragambyo muri Uganda

Imyigaragambyo muri Uganda

UMUKANDANZUGI

Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
65
Reaction score
0
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, habaye imvururu ku Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, ubwo polisi yataga muri yombi urubyiruko rw’abaharanira impinduka bo mu muryango Rooted in Resistance, rwari mu myigaragambyo rugana ku Nteko kugira ngo rushyikirize abayobozi inyandiko isaba ko habaho ivugurura ku bijyanye n’ikoreshwa ry’umutungo kamere.

Bavugaga ko hari ibyo basabye ku wa 10 Kanama bitarasubizwa, bityo bakaba bashakaga ko Inteko ibiganiraho kandi igafata ingamba. Imyigaragambyo yateje umubyigano ukomeye w’ibinyabiziga ku muhanda wa Parliament Avenue no ku yindi mihanda ijya ku Nteko Ishinga Amategeko, bituma kugera muri ako gace bigorana.
 
Back
Top Bottom