Igisasu cyahitanye abasivile barindwi muri Rutshuru

Igisasu cyahitanye abasivile barindwi muri Rutshuru

Muterambabazi

Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
50
Reaction score
0
Ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje ko abantu barindwi bapfuye, batatu bagakomereka bikomeye, undi umwe agakomeraka byoroheje, nyuma y’uko igisasu giturikiye mu gace ka Gikoro muri Teritwari ya Rutshuru.

Mu itangazo Lawrence Kanyuka, ushinzwe itumanaho muri AFC/M23, yashyize kuri X ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Nzeri 2026, yavuze ko icyo gisasu cyari cyatezwe n’abo yise “abanzi b’amahoro”.

Yagize ati “Igisasu cyatezwe n’abanzi b’amahoro cyahitanye abantu barindwi, gikomeretsa bikomeye abandi batatu, naho umwe arakomereka byoroheje, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Nzeri 2026, mu gace ka Jomba, ahitwa Gikoro, mu Mudugudu wa Rugunga, muri Teritwari ya Rutshuru.”

Kanyuka yavuze ko umwana yabonye icyo gisasu mu murima, atangira kugikorakora atazi icyo ari cyo, kiza guturika. Yongeyeho ko abakomeretse bahise bajyanwa mu Bitaro Bikuru bya Rutshuru kugira ngo bitabweho.

AFC/M23 yihanganishije imiryango y’abapfuye, inibutsa abaturage kwirinda gukora ku bintu bakeka ko ari ibisasu.

Mu itangazo ryayo yagize iti “Turasaba abaturage kudakora ku kintu giteye amakenga cyangwa igisasu babonye mu murima, mu rugo cyangwa mu nzira, kutakimura no kutagerageza kugitegura. Bagomba guhita babimenyesha inzego zibishinzwe kugira ngo hirindwe andi makuba.”
1789292221136.png
 

Similar Discussions

Back
Top Bottom