FARDC na FDLR byagabye ibitero bya drones ku basivile muri Minembwe

FARDC na FDLR byagabye ibitero bya drones ku basivile muri Minembwe

Twin_Kids

JF-Expert Member
Joined
Feb 25, 2016
Posts
4,297
Reaction score
5,975
AFC/M23 yashinjije ingabo zifatanyije na Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo gukaza ibitero by’ibisasu biremereye ku midugudu yo mu gace ka Minembwe, muri Kivu y’Amajyepfo, kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Kanama 2026.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’umuvugizi wa AFC-M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko ibyo bitero byatangiye ahagana saa Kumi n’ebyiri na 45 za mu gitondo, bikibasira imidugudu ituwe cyane ya Rugezi, Nyaruhinga na Mukoko.

AFC-M23 yavuze ko ibi bitero byagabwe ku bice bituwe n’abasivili, byakozwe ku bufatanye bw’ingabo za RDC, FARDC, umutwe w’iterabwaoba wa FDLR, imitwe ya Wazalendo, abacanshuro b’abanyamahanga ndetse n’ingabo z’u Burundi, FDNB.

Kanyuka yavuze ko muri ibyo bitero hakoreshejwe ibisasu bya mortier bya milimetero 82, drones za kamikaze [ziturikana n’icyo zirashe] ndetse n’intwaro za KT-6.

AFC-M23 yavuze ko ibi bitero byibasira abaturage b’abasivili biterwa inkunga mu buryo bwa gisirikare, ubwa politiki, dipolomasi n’ibikoresho n’ibihugu bimwe ndetse n’ibigo byigenga bya gisirikare.

Kanyuka ati “Ibi bikorwa bihoraho bigamije kurimbura abaturage b’abasivili [...] ntibikwiye gufatwa nk’ibyoroheje cyangwa ngo byihanganirwe.”

AFC-M23 yongeye gushimangira ko izakomeza kurinda abaturage b’abasivili bo mu duce twibasiwe n’imirwano, ivuga ko izafata ingamba ku ngabo cyangwa imitwe ibona ko ibangamiye umutekano wabo.
 

Similar Discussions

Back
Top Bottom