Bamwe mu batuye mu karere ka Kamonyi barinubira ibiciro bishya by’amafaranga y’ibikorwaremezo ari hagati y'ibihumbi 200 na 450 Frw azajya acibwa usaba icyangombwa cyo kubaka muri Site zemewe zo guturamo muri ako karere bagasaba ko yagabanywa bikorohera n’abafite ubushobozi buke.