Barataka ihenda ry’imbuto y’ibigori

Barataka ihenda ry’imbuto y’ibigori

UMUVUZANDURU

Senior Member
Joined
Aug 4, 2026
Posts
138
Reaction score
0
Abahinzi b’ibigori bo mu Karere ka Rwamagana bahangayikishijwe n’izamuka ry’ibiciro by’imbuto n’inyongeramusaruro, bavuga ko bishobora kubateza igihombo bitewe n’uko amafaranga bashora mu buhinzi atajyana n’ayo binjiza mu gihe cyo kugurisha umusaruro.

Aba bahinzi bavuga ko igiciro cy’imbuto y’ibigori cyazamutse ku buryo hari abatagishobora kwigondera imbuto nziza, bikaba bishobora kugira ingaruka ku musaruro bazabona mu gihembwe cy’ihinga cya 2027A.

Bamwe mu batanze amakuru, bavuga ko iki kibazo gituma abahinzi bamwe bagabanya ubuso bahingaho ibigori, bagasaba Leta kugira icyo ikora kugira ngo ibiciro by’imbuto n’inyongeramusaruro bigabanuke.
Musabyeyezu Leoncie yavuze ko igiciro cy’imbuto cyazamutse cyane, mu gihe n’ifumbire ihenze kandi imvura itagwa uko bikwiye.

Yagize ati: “Ikibazo cy’imbuto y’ibigori kiradukomereye cyane. Igipaki kirimo ibiro bibiri ubu kigeze ku 4.000 Frw, nyamara mbere cyaguraga 1.200 Frw. Ibyo bijyana n’ifumbire yazamutse cyane. Umuhinzi na we ubu arahenze, bizadukururira igihombo gikomeye, cyane ko ubona ko n’ikirere cyahindutse, imvura yarabuze.”

Gatete Innocent na we yavuze ko izamuka ry’ibiciro by’imbuto n’ifumbire ribateye impungenge, asaba ko hafatwa ingamba zo korohereza abahinzi.

Ati: “Ibintu byarakomeye, abahinzi twarumiwe. Imbuto y’ibigori ikabije guhenda, dufite impungenge ko tuzahura n’ibihombo kuko n’ifumbire irahenze. Ahubwo turasaba ko Leta yabirebaho, wenda bakatugabanyiriza ibiciro by’imbuto n’inyongeramusaruro, naho ubundi twaba turimo kuvunikira ubusa.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rwabunono Kagabo Richard, yavuze ko kimwe mu bituma imbuto y’ibigori ihenze ari uko ibikorwa byo kuyitubura bitarakwirakwira hose.

Yijeje abahinzi ko hari ingamba zatangiye gufatwa zo gukemura iki kibazo, abasaba kwiyandikisha hakiri kare kugira ngo hamenyekane ingano y’imbuto bakeneye.

Yagize ati: “Abahinzi turababwira ko icyizere kuri iki kibazo gihari, kuko harimo nkunganire ya Leta. Ahubwo bajye biyandikisha kare, hamenyekane ingano y’imbuto bakeneye.”

Yakomeje avuga ko hari abashakashatsi bamaze kwakirwa muri aka karere, bagahabwa hegitari ebyiri zo kugeragerezaho ibikorwa byo gutubura imbuto.

Ati: “Ikindi, ubutubuzi bw’imbuto ntiburakwirakwira ahantu hose. Hari abashakashatsi kuri ibyo tumaze kwakira hano, twabahaye hegitari ebyiri ngo bageragerezeho itubura. Bityo, uko inganda zigenda ziyongera, imbuto izagenda yegera abahinzi n’ibiciro bigabanuke.”

Mu gihembwe cy’ihinga cya 2027A, mu Karere ka Rwamagana hateganyijwe guhingwa ibigori kuri hegitari 17.170. Hegitari 415 zizahingwaho soya, 432 zihingwaho umuceri, 833 zihingwaho imyumbati, mu gihe hegitari 15,1 zizahingwaho ibishyimbo.
 

Similar Discussions

Back
Top Bottom