CRB(Credit Reference Bureau): iteje impagarara mu baturage

CRB(Credit Reference Bureau): iteje impagarara mu baturage

VERITE-NUE

JF-Expert Member
Joined
Jan 28, 2019
Posts
1,487
Reaction score
1,465
Ikigo gishinzwe guhuriza ahamwe amakuru y'ibigo by'imari mu Rwanda, kizwi nka CRB, gitangaza ko abaturarwanda benshi bagishinja kubabuza kugira zimwe muri serivise bahabwa, cyane cyane iz'imari, zirimo n'inguzanyo.

Muri 2024 ihuriro rya Banki Nkuru y’u Rwanda n’ibigo by’imari bakemuye ibibazo 1000, ubu aho bari gukorera mu karere ka Rubavu na Rutsiro bizeye ko bazahura n’abandi bafite ibibazo by’imari bigakemuka.


Ngendahayo Martin utuye mu murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu avuga ko muri 2018 yafashe ibikoresho by’umurasire muri Mobisol ariko akaza kunanirwa kuwukoresha iki kigo gisubirana ibikoresho byacyo ariko yashyizwe muri CRB ahinduka bihemu ntiyongera kugira aho afata inguzanyo. Agira ati “banyanditseho umwenda wa miliyoni n’ibihumbi 300 birenga, nyamara ibikoresho bari barabisubiranye, aho ngiye gufata inguzanyo bakambwira ko ndi muri CRB kubera umwenda nafashe. Negereye ikigo cya Mobisol kinsaba kwishyura umwenda kandi bari barasubiranye ibikoresho byabo. Ni ibintu byanshyize mu gihombo kuko byambujije kugira ahandi mfata inguzanyo.”

Hamwe n'abandi benshi, bagiye bagaragaza ko bishyuye ariko batungurwa no kwisanga muri icyo kigo, kandi n'iyo bakigannye, kibasaba gusanga abo bakoranye, ari na bo batanze amakuru, aho bamwe bagaragaza ko ingendo bakora zibateza ibindi bihombo.

Umukozi wa CRB yagaragaje ko bo icyo bakora ari ugusangiza amakuru ibiindi bigo by'imari, ndetse agira abaturage inama yo kujya bagana ibigo byabashyirishijemo, bakabisaba guhindura amakuru agaragara muri system kuko ari ho honyine byaturuka.
 
Back
Top Bottom