Willy NGOMA
JF-Expert Member
- Feb 25, 2016
- 4,446
- 5,979
Gusa njye natunguwe no kuba ntabonyemo kwa HITIMANA(Hari hafi na Mur de Kigali, cg kwa Mutwe)
I KIGALI , mbere ya za 1986 ,hari abagabo bahitiraga mu kabare ku wa gatandatu bavuye mu muganda,bakajya gukanda AMAZI YA SEBEYA mu bubare bwari bugezweho nka za SANS SOUCIS ,BEAUSEJOUR ,CAFÉ RIO ,LA FRAÎCHEUR ,BONJOUR…Bakanywa ….Bakanywaaa…
Bakazataha ku cyumweru bahura n’abajya mu missa .
Babaga bacyambaye inkweto za bote bajyanye mu muganda, umupanga n’isuka k’urutugu rugeretse.
Hari ubyumva akagira ngo ni umugani.
Nje narabiboneye .
Bamwe mu bagabo babaye i Kigali muri iyo myaka bazaguha ubuhamya bw’ukuntu nko mu mpera z’icyumweru ,byagezaga mu gitondo bakicaye mu kabare ,abakozi baza gukoropa ,
bagashyira amaguru mu kirere .
Ayo masuku yararangiraga bagakomeza gufata ku mazi …
Muri iyo myaka kandi hari benshi basengeraga i kaziye yose ya byeri ,y’amacupa 12 !
Izi za Plastique za MIRONKO zari zitaraza.
Iz’icyo gihe zabaga zikoze mu mbaho.
« Ariko disi ubanze uwari ufite icyo kiraka cyo kuyabaza nawe yaragendeshehe »
Amacupa y’icyo gihe nayo yari ananutse mu mbavu…
Ubwo kandi abantu barasangiraga nyabyo.
Icupa rifunguwe risukwa mu kirahure cya buri wese…
Biriya ubona by’abantu bajya mu kabare ari nka batatu bakagura amacupa atatu …
Buri wese anywa irye…
Bije ejo bundi.
Mbere , n’iyo babaga ari na bangahe bari kumwe ,basaranganyaga icupa,bagapfundura irindi, iryambere rirangiye.
Ibyo kunywesha icupa byo byasaga n’ikizira.
N’abatinyaga kwandura za amibe bitewe n’isuku nke bakemangaga ,babanzaga kwunyuguza ibirahure bakoresheje byeri.
Reka twibukiranye tumwe mu tubare twabagaho mbere ya za 1986.
Uretse utwo navuze haruguru, ndagira ngo mbibutse n’utundi tugera kuri
mirongo itatu na dutanu.
Rungenge:
—ROSSIGNOL
—Kwa SEBUSHISHI
—PANAFRICA
Nyarugenge :
—Hôtel KIYOVU
—Hôtel Des Mille Collines
—La Sierra
—Tam-tam
—Eden Garden
—MUMIGANO
—Café IMPALA
—Hôtel des Diplomates
CYAHAFI
— Mont KIGALI
—NECTAR
— IMARARUNGU
GITEGA :
—Snac Gitega
—Ombre du midi
—Kwa MUTWE
NYAMIRAMBO :
—Kwa GASAMAGERA
— Kwa KANYARUHENGERI
—COSMOS
—Union Bar
—La Vedette Motel
—IKIGARAJE
—BAOBAB
NYAKABANDA :
—Green Corner
—Café NYAKABANDA
—Petit Frère
MUHIMA :
—Hôtel Bienvenue
KIMIHURURA
—Source du Nil
KACYIRU
—Hôtel UMUBANO
REMERA
— Filao
—Chez Lando
—UMUTEKANO
GIKONDO
—I NYENYELI
Ntibagiwe na Hôtel REBERO l’ HORIZON
Hôtel Des Mille Collines iri mu mahoteli yubatwe mu za mbere z’i KIGALI ariko ntirahinyuka