Urubanza rw'uwishe umupangayi we

Urubanza rw'uwishe umupangayi we

Tiziano

Senior Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
100
Reaction score
9
Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwaburanishije urubanza ruregwamo abagore babiri bavukana, Mujawamariya Gertrude na Mukampabuka Eugenie, bashinjwa icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, nyuma y’urupfu rwa Hatangimana Faustin wari umupangayi wa Mujawamariya.

Icyaha aba bombi baregwa cyabereye mu Kagari ka Mushirarungu, Umurenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza. Mujawamariya na Mukampabuka batawe muri yombi ku wa 22 Ugushyingo 2025.

Ubushinjacyaha buvuga ko aba bagore bombi bishe Hatangimana bafatanyije, bukavuga ko umurambo we wabonetse mu nzu yari yarafunze, nyuma y’uko abaturanyi bumvise impumuro mbi ituruka kwa Mujawamariya.

Kugira ngo inzego zibashe kwinjira aho umurambo wari uri, byabaye ngombwa ko urugi rufungurwa ku ngufu.

Mujawamariya yasabye urukiko kumugira umwere. Mukampabuka na we yasabye kugirwa umwere, avuga ko ataherukaga iwabo kuko yabaga mu Mujyi wa Nyanza, ahubwo ko yahamagajwe agasabwa kujyana urufunguzo nyuma y’uko humvikanye impumuro mbi.

Umucamanza yatangaje ko icyemezo cy’urukiko kizatangazwa ku wa 22 Ukwakira 2026.
 

Similar Discussions

Back
Top Bottom