Umwe mu bagabo barongoye abagore benshi ku isi

Umwe mu bagabo barongoye abagore benshi ku isi

VERITE-NUE

JF-Expert Member
Joined
Jan 28, 2019
Posts
1,489
Reaction score
1,466
Pata Seca, ni umucakara wahinduwe imashini yo gukora abantu.

Mu kinyejana cya 19, São Paulo muri Brazil, hari umugabo witwaga Roque José Florêncio, wamenyekanye ku mazina y'amahimbano ya Pata Seca, bisobanura “inyama yumye.”

Yari afite uburebure bwa metero 2.18. Abari bamuhatse, bamuhinduriye inshingano, asigara akazi ke ari ako gutera inda abacakara bashya bazanwaga.

Bivugwa ko yabyaye abana bari hagati ya 200 na 300. Igihe cyo guhakwa gitumwa kirangiye, bamukatiye igice cy'isambu, ni uko ashinga uwe muryango, ndetse abyara abana 9.

Bivugwa ko yabayeho imyaka 130, ndetse urupfu rwe rwitabiriwe n'abantu benshi cyane.
Abatuye uwo mujyi, kugeza ubu bemeza ko 1/3 cy'abatuye uwo mujyi, ari igisekuruza cye

Nguwo inkorokoro Jose Florêncio



1763288288541.png
 
Back
Top Bottom