Umutekamutwe wagafashe

Umutekamutwe wagafashe

Rubyogo

Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
41
Reaction score
9
Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yerekanye Nsabimana Janvier watangije ubushabitsi budasanzwe bwo gusabiriza, aho yafataga acide akayishyira ku myanya y’ibanga y’abagabo kugira ngo bagaragaze ko barwaye kanseri, maze abaturage bakabahundagazaho amafaranga “yo kwivuza” ku buryo ku munsi yinjizaga miliyoni 2 Frw.
Nsabimana avuga ko yatangiye ibi bikorwa abashyiriraho irangi ryo mu bwoko bwa ‘antirouille’ ku bugabo bwabo kugira ngo bugaragare nk’uburwaye noneho bagafata amafoto akaba ari yo bagenda berekana.
Gusa ntabwo ibi byigeze bibahira kuko wasangaga akenshi abagiye gusabiriza bafashwe bikarangira bafunze.
Nyuma yaje kwiga umuvuno wo gukoresha ‘produit’ abagore bakunda gukoresha mu mutwe ndetse n’amavuta ya gikotoro ku bugabo bwabo, ibyatumaga buyaga cyane bukagaragara nk’uburwaye kanseri.
Polisi ivuga ko Nsabimana yari yarashinze amashami atandukanye mu gihugu aho yakoreraga mu Mujyi wa Kigali, Bugesera, Huye, Nyaruguru, Rubavu, Musanze na Rusizi.
Ibi byatumaga yinjiza miliyoni 2 Frw ku munsi ndetse ayo mafaranga akayabagana na bagenzi be kuko ababaga bameze nk’abarwayi yabishyuraga ibihumbi 200 Frw, abarwaza akabishyura ibihumbi 100 Frw.
Umukozi ushinzwe gukusanya amafaranga we yamwishyuraga ibihumbi 100 Frw, agahemba n'ukora amasuku no guteka umushahara wa buri kwezi.
 
Back
Top Bottom