Rusizi: Umugore arakekwaho gucunga umugabo we asinziriye akamunywesha acide, ubuyobozi bukaba bwamaze kubyinjiramo.
Byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 2 Nzeri rishyira kuwa Kane tariki 3 Nzeri 2026, mu mudugudu wa Kamabuye, Akagari ka Burunga, umurenge wa Gihundwe.
Amakuru twamenye avuga ko umugabo witwa Hitimana yageze mu buyobozi bw’umudugudu akavuga ko umugore we witwa Ayinkamiye w’imyaka 42 y’amavuko, yagerageje kumuhitana
Yavuze ko yari asinziriye nijoro, umugore we amugotomeza acide yari mu gikombe, arangije agita mu bwiherero.
Hitimana avuga ko akimara guhabwa acide yahise ashya mu kanwa.
Ndagijimana Damien, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihundwe, avuga ko bikimenyekana uyriya mugabo yahise ajyamwa ku Kigo Nderabizima cya Gihundwe, ariko ntiyahatinda ahita yoherezwa ku Bitari bya Gihundwe, ubu niho arembeye.
Yagize ati “Amakuru mu gitondo saa moya (07h00 a.m), yatanzwe n’abatanze ubutabazi, ntabwo twamenya icyo yamuhaye.”
Ndagijimana atanga ubutumwa ku baturage bwo kwirinda amakimbirane.
Umugore ukekwaho gukora biriya ari mu bugenzacyaha sitasiyo ya Kamembe.
Amakuru atangwa n’abaturanyi b’uyu muryango, avuga ko uriya mugore amaze amezi atatu avuye ku mugabo bari barashakanye byemewe n’amategeko, agasanga uwo mugabo Hitimana bigeze kubyarana umwana cyera, kandi ngo muri ayo mezi atatu, nta makimbirane bari babaziho.
Uyu mugore ngo yabwiye abaturage ko yahaye umugabo we ibintu atasobanuye yahawe n’undi mugore, amubwira ko ari umuti uzatuma umugabo adakomeza kumuzaniraho abandi bagore.