Umugome wa mbere mu buzima bwawe ntaturuka kure

Umugome wa mbere mu buzima bwawe ntaturuka kure

VERITE-NUE

JF-Expert Member
Joined
Jan 28, 2019
Posts
1,489
Reaction score
1,466
Ku ifoto, urahabona abavandimwe babiri:
1. Capitain Blaise Compaore, na
2. Capitain Thomas Sankara.

Uburyarya bukomeye bwabayeho mu mateka y'umugabane wa Afurika, ni igihe Capitain Thomas sankara yari perezida wa Burkina Faso, yakurwaga ku butegetsi na n'inshuti ye magara, umuvandimwe bareranywe kuva bakiri abana, mu bukuru no mu gisirikare.

Nyuma y'uko Compaore apfushije se, akiri umwana muto, se wa Sankara yafashe Compaore, amutwara iwe amurera nk'umwana we, aho yamureranaga na Sankara, basangirira ku isahani imwe, bakaryama ku buriri bumwe.
Uwo mubyeyi yaharaniye ko bose bagera ku nzozi bakuranye, kugera babaye abasirikare.

Ikibabaje rero nyuma y'uko Sankara ageze ku buyobozi mu gihugu cye cya Burkina Faso, aho yigaruriye imitima y'abanyagihugu cye, kubera uburyo yakundaga igihugu, Compaore yahisemo kumwigarika no kumuhemukira. Bivugwa ko ubu buhemu yabugiriwemo inama n'Ubufaransa bwamwijeje umutekano n'amafaranga akangari naramuka akuyeho Sankara wari ubangamiye inyungu z'ubufaransa muri icyo gihugu.

Mbere yo guhirikwa, Sankara yahawe amakuru n'inzego z'ubutasi za Ghana, anabwirwa ubiri inyuma. Yahamagawe n'uwari perezida wa Ghana icyo gihe, J Rowlings; ariko Sankara yanga kubyemera kuko azi ko yari umuvandimwe we basangiye akabisi n'agahiye, atarota amuhemukira.

Ntibyatinze koko, mu 1987, Compaore yahiritse Sankara, afata ubutegetso ubwo, yamazeho imyaka 27. Ni ubutegetsi bwaranzwe n'igitugu, gufunga abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwe, kwiba umutungo kamere ujyanwa mu bufaransa, no gushyira abaturage b'icyo gihugu mu bukene bukabije.

Mu mwaka wa 2022, Burkina Faso yaje kubona undi mwana muto ufatwa nka Sankara muto, uwo ni Capitain Ibrahim Traore, ufatwa nk'ukunda igihugu cye ndetse akaba umwanzi ukomeye w'ubufaransa.

Traore yanze amasomo y'igifaransa mu gihugu ayoboye, ahagarika umubano uwo ari wow wose igihugu cye cyagiranaga n'ubufaransa.

1765780270548.png

1765780281641.png
1765780295164.png
 

Similar Discussions

Back
Top Bottom