Ubutumwa bw’abarimu ku babyeyi

Ubutumwa bw’abarimu ku babyeyi

UMUZUNGUZAI WA NYABUGOGO

Senior Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
117
Reaction score
1
Abarimu bo mu karere ka Kayonza barashinja ababyeyi kubatererana mu gutanga uburere ku bana, bamwe bakitwaza ko gushaka ubuzima n’akazi kenshi biri mu bituma batabonera abana umwanya.

Ibi babigarutseho kuri uyu wa mbere tariki ya 5 Ukwakira 2026, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wa mwarimu, ku rwego rw’akarere ka Kayonza wizihirijwe mu murenge wa Rukara, ahahurijwe hamwe abarimu bose bo muri uyu murenge.

Murekezi Eliezer umaze imyaka irenga 30 ari umurezi mu mashuri abanza ku rwunge rw’amashuri rwa Muzizi ishuri riherereye mu murenge wa Rukara, yavuze ko hari abantu benshi bakomeye bamaze kumuca mu ntoki barimo abayobora uturere, abasirikare bakuru n’abanyamakuru.

Murekezi avuga ko imwe mu mbogamizi ihari muri iki gihe ari uko abarimu benshi basigaye baharirwa kurera abana bonyine mu gihe ababyeyi basigaye baburira abana babo umwanya.

Ati “ Uruhare rw’ababyeyi ruri gutakara, umubyeyi azana umwana ku ishuri akumva ko mwarimu ari we uzamuha byose. Iyo umwana anakoze amakosa uramuhamagara ukamubura, hari n’abo ubona bakakubwira ko nta mwanya bafite bakagusaba gukomeza gukurikirana uwo mwana wenyine. Ababyeyi nibamenye ko mwarimu atarera wenyine umwana bibuke uruhare rwabo.’’

Mukamutara Eugenie umaze imyaka 33 ari mu burezi we yavuze ko muri iki gihe hari ibishuko byinshi ku buryo iyo ababyeyi batabaye maso birangira abana benshi bangiritse. Yavuze ko iyi ari imwe mu mungu ibangamiye uburezi muri iki gihe, aho ababyeyi benshi barekera inshingano abarezi.

Ati “ Mwe kuduharira abana twenyine kuko uburezi buba bwiza iyo dufatanyije, hari abana baba bafite imico yihariye bakeneye uburere bwa mwarimu n’ubw’umubyeyi. Iyo abihariye mwarimu gusa rero birangira wa mwana abonye ubumenyi ariko uburere bukaba buke rero nibadufashe kandi nabo bifasha.’’

Ngarambe Gervais umaze imyaka 36 mu burezi na we avuga ko uburezi ari yo soko y’ibindi bikorwa byose bya muntu ariko ko ababyeyi benshi bari kubyirengagiza kubera guharira umwanya munini gushaka amafaranga. Yabibukije ko ibyo umuntu yakora byose adakwiriye kuburira umwanya abana be kuko ari bo aba akorera akebura ababyeyi babarekera abarimu.

Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Kayonza, Hategekimana Fred, yavuze ko kugira ngo umwana yige neza haba harimo inshingano z’umubyeyi n’iz’umwarimu. Yavuze ko ababyeyi bakwiye kumva ko umwarimu abunganira kurusha kumva ko umwana ari uwa mwarimu.

Ati “ Ni inshingano z’umubyeyi gukurikirana umwana we akamenya ko yagiye ku ishuri, akanakurikirana gusubiramo ibyo yize ndetse akanagira uruhare mu gutanga ibitunga umwana ku ishuri. Turakomeza tubyibutse ababyeyi rero be guharira abarimu inshingano zabo.’’

Meya Hategekimana yavuze ko ibindi bibazo abarimu bafite birimo kutagira umuriro ku bigo by’amashuri, amazi, ubucucike mu mashuri n’ibindi byinshi bazakomeza kubikurikirana no kubikorera ubuvugizi.
 

Similar Discussions

Back
Top Bottom