Ubujura ku mpuzandengo yo hejuru mu Rwanda.

Ubujura ku mpuzandengo yo hejuru mu Rwanda.

Twin_Kids

JF-Expert Member
Joined
Feb 25, 2016
Posts
4,306
Reaction score
5,975
Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, yagaragaje ko abantu bafatiwe mu bikorwa by’ubujura barenga ibihumbi 119 mu myaka itanu gusa.

Ababufatiwemo abenshi ni abafite imyaka iri hagati ya 18 na 35 y’amavuko. Ubujura bafatiwemo bwiganjemo ubujura bw’amatungo, ubw’imyaka, gutobora inzu, ubukoreshejwe ikoranabuhanga, ubwa telefoni, ubwo gushikuza icyo umuntu afite, ubw’insinga z’amashanyarazi n’ibindi.
 
None se ko urubyiruko ruburagizwa, rubuzwe n'iki kwiba? Umunsi ruzahabwa agaciro, rukegerwa rugakorana n'inzego bireba, ibyo bibazo n'ibindi bitavugwa ntibizabaho. Ko mutatubwiye se abajya kunywera kanyanga i Bugande ? ubwo ni abaturiye umupaka. Kuko babujijwe kunywa inzangwa,ibigage n'ubushera. Ntitwanze ibyiza, ariko igihugu bamwe barashaka kugishyira ku rwego kitariho pe
 
Back
Top Bottom