Sudan y’Epfo: Drones yishe abantu barenga 150 bari mu isoko

Sudan y’Epfo: Drones yishe abantu barenga 150 bari mu isoko

MBOKA NA BISO

JF-Expert Member
Joined
Jan 31, 2025
Posts
759
Reaction score
792
1792648702178.png

Abantu nibura 153 bishwe n’igitero cya drones muri Sudan y’Epfo cyagabwe ku isoko rya Amiet, mu gace ka Abyei gaherereye ku mupaka wa Sudan na Sudan y’Epfo. Ubutegetsi bwa Sudan y’Epfo bwashinjije Sudan kugaba icyo gitero.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga ya Sudani y’Epfo yatangaje ko drones zagabye ibitero ahantu hatandukanye muri iryo soko, ashyira mu majwi Sudan ko ariyo yaba yagabye icyo gitero ndetse avuga ko yahamagaje Ambasaderi wa Sudan, ngo yihanangirizwe ku bikorwa by’igihugu cye bishyira mu kaga ubuzima bw’abasivili n’imitungo yabo.

Umusirikare mukuru wa Sudan utatangajwe amazina yabwiye Associated Press (AP) ko igisirikare cyagabye igitero ku wa Mbere, tariki ya 19 Ukwakira 2026, ku makamyo yari atwaye lisansi iva muri Sudani y’Epfo, igenewe umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) uri mu ntambara n’igirikare cya Sudan.
Uyu musirikare yavuze ko abishwe bari abarwanyi ba RSF n’abantu bacuruza lisansi mu buryo butemewe, ashimangira ko igisirikare kitibasira abasivili.

Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Stéphane Dujarric, Yuvuze ko ibitero bya drones muri Sudan bikomeje guteza impungenge kubera ingaruka bigira ku baturage n’ibikorwa remezo.
 
Back
Top Bottom