SIDA irasya itanzitse i Kampala

SIDA irasya itanzitse i Kampala

UWIMBABAZI

Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
76
Reaction score
1
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kampala muri Uganda bukomeje guhangana n’umuvuduko mwinshi w’ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA, aho imibare mishya igaragaza ko abantu nibura 211 bandura buri cyumweru.

Iyi mibare yatangajwe mu nama yahuje abafatanyabikorwa mu kurwanya SIDA n’Igituntu nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe n’urwego rushinzwe imiyoborere y’Umujyi wa Kampala, KCCA.

Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 649.570 bapimwe virusi itera SIDA mu bigo nderabuzima bitandukanye hagati ya Nyakanga 2025 na Kamena 2026, bugaragaza ko abantu 11.241 banduye ku mwaka. Aba bangana na 844 bandura buri kwezi, abarenga gato 30 bakandura buri munsi.

Abashinzwe ubuzima bavuga ko iyi mibare iteye impungenge, mu gihe Uganda imaze imyaka ishyira imbaraga mu kugabanya ubwandu bushya no gufasha abanduye iyi ndwara kubona imiti ibafasha kubaho neza.
Mu kugaragaza impamvu zishobora kuba zituma ubwandu bukomeza kwiyongera muri Kampala, abahanga mu by’ubuzima bagaragaje ibirimo ubwiyongere bw’imibonano mpuzabitsina idakingiye mu tubari, ahakorerwa ‘massage’, ubukene mu miryango n’ingaruka z’imbuga nkoranyambaga.

Imibare igaragaza kandi ko abagore bagize 62% by’abagaragayeho ubwandu bushya muri ubu bushakashatsi, mu gihe abagabo bari kuri 38%.

Abakora mu rwego rw’ubuzima basabye kongera imbaraga mu gukumira ubwandu bushya, cyane cyane mu rubyiruko, ndetse no gushishikariza abaturage kwipimisha kugira ngo bamenye uko bahagaze.
Kampala iri mu mijyi yugarijwe cyane na virusi itera SIDA muri Uganda kubera ubwinshi bw’abaturage, urujya n’uruza rw’abantu n’ibibazo by’imibereho bamwe mu bayituye bafite.

N'ubwo Uganda imaze kugera ku ntambwe igaragara mu kuvura no kugabanya impfu ziterwa na virusi itera SIDA, abashinzwe ubuzima bavuga ko ubwandu bushya bukomeje kuboneka ari ikibazo gisaba ingamba zihariye.
 

Similar Discussions

Back
Top Bottom