RWANDA FDA yahagaritse Alcool ikoreshwa mu kwenga inzoga

RWANDA FDA yahagaritse Alcool ikoreshwa mu kwenga inzoga

Kizigenza_

Senior Member
Joined
Apr 20, 2026
Posts
149
Reaction score
0
Rwanda FDA yahagaritse inakuraho impushya zose zo gutumiza alukolo (Ethanol/Neutral Spirit).

Iki kigo kandi cyatangaje ko cyahagaritse ubusabe bwose bwari bwatanzwe bwo gutumiza iyi alukolo kugeza igihe hazatangwa andi mabwiriza.

Iki cyemezo kiri mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage.
1785570665086.png
 
Ibi nibyo byari bimaze abantu. Babivanga n'amazi n'ibindi bintazi maze abantu bagahuma amaso, abandi bakarwara, hari n'abapfa. Leta yafashe icyemezo kizima cyane. Barebe no kuri mélasse, ubu ni yo ikorwamo kanyanga izonze abaturage.
 
Reba imyaka ishize abaturage bavugako ibi bintu aribyo babaha bakanywa byarabishe abandi barahumye abajene baraduhombeye gusa mwarakabije gutinda kutwunva gusa ndibaza kirabiranya yo murigare nyabugogo yo bizarangira bite abagenzi bayihabwa nabazunguzayi bo murigare
 
None se mumashuri yigisha science ko iyi Alcohol yifashishwa muri laboratories muri practices bizagenda gute niba itemewe ku isoko?
 
Nubundi twari twaravuze ko ikigo Rwanda Standards Board (RSB),
Rwanda FDA ko ari byo byakabaye ku isonga mukurengera ubuzima bw'abaturarwanda kuko akenshi usanga, haba abatanga izo mpushya mpimbano, haba kugenzura abo bazihay bidakorwa neza ugasanga bimwe byarangiritse kera. mutwiteho badi
 
Buriya witegereje neza igitumye bikorwa ari uko H.E amaze kwicaza inzego zose,na ruswa ntiyaburamo. Dukeneye kubona izo kajorite rero zibazwa ibyo zakoze nta yandi mananiza.
 
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti, Rwanda FDA, cyahagaritse impushya zose zo gutumiza mu mahanga ethanol, izwi kandi nka neutral spirit. Cyanahagaritse gusuzuma ubusabe bushya bwo kuyitumiza.

Iki cyemezo cyatangajwe ku wa 31 Nyakanga 2026, mu gihe inzego z’ubuzima zikomeje kugaragaza impungenge ku bantu bakoresha ethanol mu gukora inzoga mu buryo butemewe kandi butagenzuwe.

Imibare y’inzego z’ubuzima igaragaza ko abantu barenga 50 bamaze kwicwa n’inzoga zitujuje ubuziranenge zikorwa hifashishijwe n’ibirimo Ethanol kuva uyu mwaka watangira.

Ethanol ni yo alcohol iboneka mu binyobwa bisembuye. Akenshi ikorwa mu bisheke, ibigori, amasaka, imbuto cyangwa ibindi biribwa birimo isukari n’amidon.

Umusemburo uhindura isukari ukayikoramo ethanol, nyuma hakifashishwa uburyo bwo kuyungurura no kuyitandukanya n’amazi, buzwi nka distillation, kugira ngo yongererwe ubukana. Iyo igenewe gukora ibinyobwa, igomba gusukurwa, kugenzurwa muri laboratwari no kuvangwa ku gipimo cyemewe.

Akenshi mu binyobwa bitemewe bikorerwa mu Rwanda, ayo mabwiriza yose ntakurikizwa.

Nubwo ethanol ari yo ikoreshwa mu binyobwa, na yo ishobora kwangiza ubwonko, umwijima n’izindi ngingo, igatera ubusinzi bukabije, kubura ubwenge cyangwa urupfu iyo yafashwe ku gipimo kiri hejuru.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima rivuga ko ethanol ari ikinyabutabire gifite ubumara. Mu Rwanda, abenshi bayikoresha nabi kuko bayishyira mu binyobwa mu buryo butemewe no ku bipimo bitemewe ku buryo igira ingaruka ku muntu, abatishwe nabyo, bagahuma, bakagira ibibazo by’impyiko n’ibindi.
 
Back
Top Bottom