RSSB yegukanye ibigo 2 birimo na Inyange industries Ltd

RSSB yegukanye ibigo 2 birimo na Inyange industries Ltd

Twin_Kids

JF-Expert Member
Joined
Feb 25, 2016
Posts
4,309
Reaction score
5,975
Ibigo bibiri by’ubucuruzi bikomeye mu Rwanda birimo Inyange byaguzwe 100% na RSSB.
Urwego rw’igihugu rw’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rwatangaje ko rwaguze imigabane yose yari isigaye muri Inyange Industries Ltd na Ruliba Clays Ltd, yari isanzwe ifitwe na Crystal Ventures Limited, aho ibi bigo byombi byahise biba ibya RSSB 100%.

Igurwa ry’ibi bigo ryatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze na RSSB mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 27 Kanama 2026, aho iki kigo cyavuze ko cyaguze imigabane yose yari isigaye muri Inyange Industries Ltd na Ruliba Clays Ltd, yari isanzwe ifitwe na Crystal Ventures Limited, bituma ibi bigo byombi biba ibya RSSB 100%.”

Iki kigo ubusanzwe cyari gifite 40% by’imigabane ya Inyange Industries na 50% by’imigabane ya Ruliba Clays, aho ubu ibi bigo byombi bigiye kuba ibya RSSB ijana ku ijana.

Muri iri tangazo, RSSB, yavuze ko kugura iyi migabane bishimangira icyizere uru wego rufitiye imikorere y’ibi bigo n’ubushobozi bifite bwo gukomeza gutera imbere, kandi bihuye n’intego zarwo zo kurinda no kongera agaciro k’imari y’abanyamuryango, binyuze mu ishoramari ribyara inyungu mu buryo burambye.

RSSB ivuga ko “Inyange Industries imaze kubaka izina rikomeye ku isoko kandi ikomeje kugaragaza umusaruro mwiza mu bikorwa by’ubucuruzi ndetse n’iterambere rifatika.”

Ni kimwe kandi na Ruliba Clays na yo yinjiye mu cyiciro gishya cyo kwagura ibikorwa nyuma yo kuzuza uruganda rwayo rwa kabiri, ruzatuma ubushobozi yari isanganywe bwikuba inshuro ebyiri. Ibi bikazatanga ubushobozi bw’inyongera bwo guhaza amasoko akomeje kwiyongera mu Rwanda no mu karere.

Uru rwego kandi rwizeza ko mu gihe kiri imbere, ruzakomeza gushakisha abafatanyabikorwa b’ingenzi b’ibi bigo ndetse n’amahirwe akwiye ku isoko ry’imari n’imigabane, harimo n’uburyo bwo kwinjira mu bufatanye n’ibindi bigo by’ishoramari cyangwa gushyira imigabane y’ibi bigo ku isoko ry’imari n’imigabane. Ruti “Ibi bikazafasha mu kongera agaciro k’iri shoramari ku nyungu z abanyamuryango ba RSSB.
1787829401485.png


Iki gikorwa cyo kugurisha imigabane yose y’ibi bigo Inyange Industries Ltd na Ruliba Clays Ltd, byombi bya Crystal Ventures Limited, bisanzwe biri mu ngamba z’iyi Sosiyete zo kuva mu ishoramari ry’ibigo bimaze gukura, kwaguka no kugira imikorere ihamye.
 
Back
Top Bottom