Rent to Own

Rent to Own

Mutegarugori

New Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
2
Reaction score
0
Mu Rwanda hagiye gutangira kubakwa inzu zo guturamo ,abanyarwanda bazikodeshe mu gihe cyumvikanweho nyuma bazegukane burundu uburyo bwiswe Rent to Own"

Ikigo cy'igihugu gishinzwe imiturire "Rwanda housing Authority" cyatangaje ko bari mu biganiro n'inzego zitandukanye zo kureba uburyo abanyarwanda bajya babona inzu zo guturamo mu buryo buboroheye binyuze mukuzikodesha igihe runaka bakazegukana.

Umuyobozi mukuru wungirije muri iki kigo Dr Noel Nsanzineza yagaragaje ko "Rent to Own" ari uburyo bwo gukodesha inzu, ariko nyuma y’igihe cyumvikanyweho icyo wakodeshaga kikaba icyawe burundu uburyo bwiswe "Rent to Own" kandi ngo ubu buryo mu Rwanda burashoboka by’umwihariko ku nzu zo guturamo.

Yagize ati "umuturage yishyuye nka miliyoni 30 mu myaka 20 akayishyura nta nyungu iriho biramworohera cyane ku buryo ayo atanga ku bukode ariyo amworohereza kuzabona iyo nzu.Hari gahunda y'uko hegitari 32 zisaguka ku mushinga wa Nyabisindu, zigiye kubakwaho ,hagashyirwaho inzu zo gukodesha nyuma y'igihe runaka inzu ikazaba iyawe,cyangwa izo kugura mu buryo bwihuse,kandi ibiganiro birakomeje n'inzego bireba.Ubona ko uriya mushinga wa Nyabisindu wo gutuza abantu kuri hegitari 7 cyangwa 8 ,icyo gice gisigaye kizahita cyubakwa ku buryo byabera urugero n'abashoramari"

Akomeza agira ati" ibi bisobanuye ko tugiye kuva muri bwa buryo bwo kuvuga ngo kugira ngo mbone inzu ngomba kujya kuguza muri banki y'ubucuruzi runaka ku nguzanyo ya 18% cyangwa 15%. Mu gihe ibindi bikorwaremezo biri kubona igishoro kitariho inyungu cyangwa hariho inyungu ntoya ya 1% cyangwa se 2% ndetse ikaba itajyaho.Ibyo ni leta igomba kubijyamo.Ninaho byorohereza wa muntu ukodesha inzu niba ifite agaciro ka miliyoni 30 akaba yayishyura nta nyungu zagiyeho.Tuvuge niba iyo nzu ifite Ako gaciro iyo hagiyeho inyungu umuntu akayishyura mu myaka 20 uzasanga umuturage azayishyura nka miliyoni 80 bikamuhenda"

Ikigo cy'igihugu cy'imiturire cyigaragaza ko irigerageza rigiye gutangirira ku mushinga wa Nyabisindu ahari kubakirwa abaturage bari batuye mu miturire itanoze nibamara guhabwa inzu zabo igice cyizasigara nicyo kizubakwamo inzu zo gukodesha abantu bakazazegukana.
 
Back
Top Bottom