Kirehe: Banika umuceri mu muhanda (Amafoto)

Kirehe: Banika umuceri mu muhanda (Amafoto)

Twin_Kids

JF-Expert Member
Joined
Feb 25, 2016
Posts
4,306
Reaction score
5,975
Bamwe mu bahinzi bahinga umuceri mu Karere ka Kirehe, batangaje ko kutagira imbuga banikaho umuceri bituma bawanika mu muhanda, ibintu bibatera igihombo.


Iki kibazo gifitwe n’abahinzi biganjemo abibumbiye muri koperative COPRIKI Cyunuzi ikorera mu turere twa Kirehe na Ngoma.

Koperative OPRIKI Cyunuzi ifite ubwanikiro 27 ariko ubuyobozi buvuga ko hakenewe ubundi 21 kugira ngo buhaze abahinzi bose.

COPRIKI Cyunuzi igizwe n’abahinzi 3458 bo mu turere twa Ngoma na Kirehe bahinga umuceri kuri hegitari 490 zeraho umuceri ungana na toni 2800.

Mukagahigi Dyna yavuze ko umusaruro we watubye, undi umerera aho awanika bitewe no kubura ubwanikiro bwiza. Yavuze ko hari ubwo bashobora kwanika ukwezi kose bitewe n’uko aho banika bahasimburana kandi ari ahantu hatizewe.

Ati “Ikibazo cyo kwanika hanze ni nka rusange, turanika mu minota mike imvura ikaba iraguye, tugasubiza kwanika imvura ikongera ikagwa bigatuma duhomba. Niba ufite imifuka itandatu ushobora gusanga umwe warameze ukaba urahombye, icyo twifuza ni uko twabona ubwanikiro busakaye tukabona aho twanika.’’

Nsengimana Japhet we yagize ati “Ikibazo cy’ubwanikiro kiraduhombya, nk’ubu imvura iyo yaguye umusaruro wacu uramera, ibyameze tukabimena ugasanga umusaruro wacu mwinshi urangiritse, ubwanikiro turabufite ariko kubera turi benshi busigaye ari buke, nkanjye ubushize nahombye kimwe cya gatatu cy’umusaruro wanjye kubera kubura aho nanika.’’

Sibobugingo Jean Damascène we yavuze ko mu gihe bejeje buri wese ari gusarura, ubwanikiro bukunze kuba buke ku buryo biteza abahinzi ibihombo.

Ati “ Iyo umuceri wamaze kumera uruganda ntiruwemera, nkanjye buri gihembwe rwose bimbaho, nk’iyo nejeje ibilo 600 mpomba nk’ibiro 50 kubera umuceri uba wameze, urumva rero mba mpombye amafaranga menshi nk’ayo nakwishyuye ifumbire mba nyahombye.’’

Perezida wa Koperative Cyunuzi, Harelimana Evariste, yavuze ko bafite ibibazo bitandukanye birimo imihanda idakoze igera ahari ubwanikiro ndetse n’ubwanikiro buke cyane, ndetse ngo hashize igihe kinini bakigejeje ku buyobozi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yabwiye IGIHE ko ku bufatanye na koperative y’abahinzi b’umuceri baherutse kugura imashini yumisha kugira ngo ibafashe mu gukemura iki kibazo.

Yijeje abahinzi ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha hazashyirwamo amafaranga yo kwagura ubwanikiro.

Ati “Akarere ka Kirehe ku bufatanye na koperative z’abahinzi hari intambwe ya mbere yakozwe yo kugura imashini yumisha ubu iri ku ruganda rwa Kirehe, icyo tubakorera ni ukubafasha mu kumisha uwo muceri mu buryo bwihuse, ikindi ariko dufite umushinga wo kwagura ubwanikiro tukubaka izindi mbuga zunganira izari zisanzwe.’’

Visi Meya Nzirabatinya yakomeje avuga ko uwo mushinga wo kubaka ubwanikiro bushya batari bawubonera ingengo y’imari ariko ko umwaka utaha bizeza abaturage ko bizaba byakunze.

U Rwanda rufite ubwanikiro 951 buvuye kuri 376 bwariho mu 2017. Biteganyije ko buziyongera bukagera kuri 1199 mu 2029

U Rwanda rufite intego yo kugabanya umusaruro wangirika nyuma yo gusarura ku buryo uva kuri 13,8% ukazagera munsi ya 5% mu 2029.
1766763015561.png

1766763027397.png
 
Back
Top Bottom