Umuhanzikazi Dolly Parton, umwe mu byamamare bikomeye mu muziki wa Country, yapfuye ku myaka 80 adasize umwana n’umwe, n'ubwo yari amaze hafi imyaka 60 mu rushako na Carl Thomas Dean.
Kuba nta bana yagize ntibyari impanuka cyangwa ikibazo yakundaga guhisha, ahubwo ni icyemezo yavuze ko cyagize uruhare rukomeye mu buzima bwe no mu rugendo rwe rwa muzika.
Parton yavuze kenshi ko kutagira abana byamuhaye umudendezo wo gukurikirana inzozi ze no gukora cyane, mu gihe umwuga we wasabaga kumara igihe kinini mu bitaramo no mu ngendo hirya no hino ku Isi.
Mu kiganiro yagiranye na Oprah Winfrey mu 2020, yagize ati: “Kubera ko nta bana nari mfite kandi umugabo wanjye akaba yari umuntu wigenga, nari mfite umudendezo.”
Yakomeje avuga ko yumva igice kinini cy’ibyo yagezeho cyaraturutse ku kuba yari afite umwanya wo gukora no kwitangira umwuga we.
Hari amakuru avuga ko Parton yari yararwaye indwara ifata imyanya myibarukiro y’umugore, ndetse mu myaka ye ya 30 aza kubagwa hakurwamo igice cya nyababyeyi.
Ibyo byagabanyije cyane amahirwe ye yo kuba yashoboraga kubyara.
Parton yavuze ko iyo aza kuba afite abana, hari byinshi atari gushobora gukora uko yabikoze. By’umwihariko, ingendo nyinshi n’ibitaramo yakoraga byari kumusaba gusiga abana igihe kirekire, ibintu yavuze ko byari kumutera kumva afite umutima umucira urubanza.
N'ubwo atigeze abyara, Parton ntiyigeze yumva ko ubuzima bwe butarimo abana. Yigeze kuvuga ko yemera ko Imana itamuhaye abana kugira ngo “abana bose bo ku isi babe abe.” Iyo myumvire ni na yo yajyanye n’ibikorwa bye byo gufasha abana.
Yashinze Imagination Library, gahunda igamije gukundisha abana gusoma.
Parton kandi yakuriye mu muryango mugari w’abana 12, afite abavandimwe 11.
Yari kandi n’umubyeyi wa batisimu w’umuhanzikazi Miley Cyrus.