UMUKANDANZUGI
Senior Member
- Mar 18, 2026
- 104
- 0
Ku wa 18 Ukwakira 2026, intumwa ziyobowe na Nyakubahwa Juvenal Marizamunda, Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, zitabiriye inama yo ku rwego rwo hejuru y’abaminisitiri yabereye i Lusaka muri Zambia.
Iyi nama yakurikiye inama yahuje impuguke zitandukanye yabaye ku wa 17 Ukwakira 2026.
Iyi nama yahuje ba Minisitiri b’Ingabo, ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’ababahagarariye baturutse mu bihugu bigize Itsinda rishinzwe Guhuza no Gukurikiranira hafi Ibikorwa birebana n'umutekano (Contact and Coordination Group), ari byo u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda, Uganda na Tanzania.
Abitabiriye iyi nama basuzumye kandi bemeza umushinga w’amabwiriza ngenderwaho agenga ibikorwa byo kwambura intwaro, gucyura no gusubiza mu buzima busanzwe, abarwanyi b’abanyamahanga bari mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Uyu mushinga w’amabwiriza uzashyikirizwa abakuru b’Ibihugu kugira ngo bawusuzume kandi bawemeze burundu.