VERITE-NUE
JF-Expert Member
- Jan 28, 2019
- 1,481
- 1,450
Akarere ka Rubavu , katangaje ko hari imiryango 420 ibana mu makimbirane, ibigaragazwa nk’igisitaza mu kubana basezeranye byemewe n’amategeko.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique yavuze ko iyo imiryango isezeranye mu mategeko bituma irushaho kubana neza ndetse bikanagabanya amakimbirane mu miryango.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco aherutse gutangariza IGIHE ko ubuharike n’amakimbirane yo mu muryango biri mu biteza umutekano muke.
Imirenge yo mu Karere ka Rubavu ifite abantu benshi babana batarasezerana hazamo Busasamana, Gisenyi, Nyamyumba, Nyundo, Rugerero na Kanama.
Hashize igihe kitari gito hirya no hino humvikana impfu za hato na hato hagati yábashakanye.
Nyamara núbwo ubuyobozi butanga kudasezerana nkímpamvu yámakimbirane, abyara impfu, ukuri ni uko ari imibanire itarimo ubwumvikane, bitagize aho bihuriye no gusezerana. Kuko icyo byafasha cyonyine ari uburenganzira ku mutungo.
Bayobozi, mukwiye kujya muzirikana abana bakomoka kuri iyo miryango ibana mu makimbirane, kandi ingufu mushyira mu gusezeranya abantu, zikwiye kuba nke ugereranyijie nízo mukwiye gushyira mu kumva ibibazo bitera ayo makimbirane no kubishakira umuti.
Murabizi neza ko ingo nyinshi zitabanye kubera urukundo, ahubwo zibanye kubera icyo umwe akurikiye ku wundi.
Murabizi neza ko kubahana mu ngo bitakiharangwa, murengere abana bakomoka muri izo ngo.