VERITE-NUE
JF-Expert Member
- Jan 28, 2019
- 1,489
- 1,466
Umuyobozi wa NISR, Ivan MURENZI yabajije abitabiriye Umushyikirano20 ati ni gute Uturere dufite ibibazo bidasa twiyemeza imihigo irimo ibikorwa bisa?
Yatanze urugero rw’Uturere twibasirwa n’inkangu nyamara wareba imihigo yatwo ukaburamo umuhigo urebana no guhangana n’icyo kibazo cy’inkangu!
Imihigo itangira mu turere muri 2006, iki gihe Minister wa Minaloc yari Protais Musoni! Mu gutekereza ku mihigo, buri karere kiyemezaga ibikorwa bihuye n’ibibazo byako n’ibisubizo byahindura imibereho y’abagatuye!
Hagati ya 2009 na 2014 ubwo Minaloc yahabwaga James Musoni, imihigo yarahujwe, uturere dutangira guhiga imihigo irimo ibikorwa bisa hatitawe ko twose ibibazo byatwo bitasaga! Iki gihe “Format” y’ibikorwa uturere dutegetswe gukora yaturukaga muri Minaloc yagera mu turere bakuzuza gusa! Na n'ubu iyi “Format” iracyaturuka muri Primature!
Ibibazo byakururwaga no guhiga imihigo irimo ibikorwa bisa byakingiwe ikibaba n’amanota yayo yahawe umurindi aba Meya batangira gushakisha amanota kurusha uko bahiga impinduka mu mibereho y’abaturage bayoboye cyane ko amanota mabi yashoboraga kugira ingaruka kuri manda!
N’ubwo bitavuzwe kandi bikaba bimaze igihe, ingaruka z’iyi mihigo ifite ibikorwa bisa mu turere dufite ibibazo bidasa, byakuruye igihombo kinini utirengagije abanyereza umutungo wa leta. Muri iki gihe mu turere uzahasanga imishinga yagiye ihomba, iyadindiye cg se bikarangira itakoreshwa ikintu na kimwe burundu(Idle Projects)!
Hari ingero zimwe na zimwe zirimo udukiriro tudafite abakoreramo, ubutaka buhijwe ahadashobotse, ibyanya by’inganda bidashoboka, amasoko adafite ibicuruzwa, inyubako mu mijyi zidafite abazikoreramo, amakusanyirizo y’amata mu duce borora ingurube cyane, amabagiro atagira icyo abaga n’ibindi…!
Hashize igihe NISR ariyo igenzura ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo mu turere! Binashoboke ko ari nayo mpamvu yabonye ko byaba byiza buri karere kiyemeje imihigo irimo ibikorwa bihuye n’ibibazo abaturage bafite! Gusa amanota no kurushanwa k’uturere bisa n’ibyavuyeho hashize igihe!
Mbere ya Yvan, Umwalimu wa Kaminuza Prof Musahara(RIP) bigeze kumuha ikiraka cyo gukora ubushakashatsi ku ngaruka imihigo ifite ku buzima bw’abaturage, icyo gihe yatunguye abari mu nama yo kumurika ibyo yagezeho harimo na Minister abwira abari aho ko imihigo yayihuje n’icyo yari imariye abaturage agasanga nta kirimo ngo ari “PowerPoint” gusa! Byamuguye nabi!
Ubu noneho harageze ngo imihigo ireke kuba icyuho cy’igihombo igene ibikorwa bihindura ubuzima bw’abaturage mu byiciro byose!