Icyo Joseph Kabira avuga kuri Congo yahoze ayobora

Icyo Joseph Kabira avuga kuri Congo yahoze ayobora

Kizigenza_

Senior Member
Joined
Apr 20, 2026
Posts
149
Reaction score
0
“Congo iri mu kaga. Kuyirokora ni inshingano kandi ni ibintu byihutirwa. Yagambaniwe n’uwari wararahiriye kuyirinda, abaturage ba Congo, ari na bo ba mbere bahohoterwa n’iki gitugu n’ubu bugome, bageze mu gihe amateka abasaba kugira icyo bakora. Nibihagurukire bakore ibibareba uyu munsi, cyangwa bagambanire ahazaza habo heza.”

Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yavuze ko igihugu kiri mu kaga, asaba Abanye-Congo kugira uruhare mu kukirokora no kugena ahazaza hacyo.

Mu butumwa bwe bukubiye mu ijambo yagejeje ku banyagihugu, Kabila yavuze ko RD Congo yagambaniwe n’uwo yari yarahaye inshingano zo kuyirinda, ashimangira ko abaturage bagomba kwishingikiriza ku mbaraga zabo kugira ngo bahindure icyerekezo cy’igihugu.

Yavuze kandi ko Abanye-Congo ari bo ba mbere bahohoterwa n’icyo yise ubutegetsi bw’igitugu n’ubugome, bityo ko igihe kigeze kugira ngo bagire icyo bakora mu guhindura ibintu.
 
Back
Top Bottom