Ese amateka arisubiramo(amatora ya kamarampakamuri DRC)

Ese amateka arisubiramo(amatora ya kamarampakamuri DRC)

Willy NGOMA

JF-Expert Member
Joined
Feb 25, 2016
Posts
4,537
Reaction score
5,981
Inteko ishinga amategeko ya RDC yamaze kwemeza itegeko rigenga itunganywa ry'amatora ya kamarampaka ,kugira ngo itegeko nshinga ryiki gihugu ryo mu mwaka wa 2006 rihindurwe.
Ibi bigiye kuba mu gihe hafi intara 2 zo m'Uburasirazuba bwa RDC kigaruriwe n'inyeshyamba zari iza AFC/M23 zabaye iza FRN ziboyowe n'uwahoze ari perezida wiki gihugu Joseph Kabila.

Tugarutse mu mateka dusanga mu 1964, RD CONGO yakoze referandumu yo kwemeza Itegeko Nshinga rya Luluabourg.

Icyo gihe, igihugu cyari mu bihe by’intambara, aho inyeshyamba za Simba zagenzuraga ibice binini by’ubutaka bwacyo, birimo na Kisangani yitwaga StanleyVille zari zarashyizeho n'ubutegetsi muri ibyo bice bagenzuraga.

Umurwa mukuru wa Kinshasa witwaga LeopordVille.

Ibi bigaragaza ko no mu gihe cyashize, RDC yagiye ihura n’ibihe Leta itabashaga kugenzura igihugu cyose.

Mu ntara ya Kwilu hari inyeshyamba za Mulele Pierre nazo zari zarafashe aka gace ndetse n'ibindi bice byo m'Uburasirazuba bwa RDC
Nibura hagati y'umwaka 1960-1964 40% by'igihugu byagenzurwaga n'inyeshyamba.

Icyo gihe RDC mu mategeko yari imwe ariko k'ubutaka atariko bimeze.

Haribazwa niba ubu guhindura itegeko nshinga rya repubulika iharanira demokarasi ya Kongo ubu byatuma icikamo kabiri.

Ese ibibazo by’umutekano n’ubusugire bw’igihugu biriho uyu munsi byaba bifite aho bihuriye n’amateka ya 1964?
1792952198945.png
 
Back
Top Bottom