VERITE-NUE
JF-Expert Member
- Jan 28, 2019
- 1,492
- 1,466
Ni inkuru mpimbano cyangwa nyite igitekerezo, ariko ifite ubutumwa ku basobanukiwe.
Umugabo umwe yigeze kwiba amafaranga, asabwa kuyasubiza arahakana, kuko atari yarigeze ayatunga cg ngo yizere ko hari umunsi azayatunga mu buzima bwe bwose.
Yinangiye, baramufunze arakatirwa. Nyuma y'igihe, se umubyara aramwandikira, amusuhuza; ni uko aramubwira ati mwana wange, ihinga rirageze, nta mbaraga nkifite iyo uhaba nibura wari kumfasha nkabona aho mpinga ibigori, none ngiye kuzicwa n'inzara.
Ati ariko humura tuzongera tubonane.
Umwana mu gusubiza se, yaramubwiye ati have uramenye utazahinga uwo murima, amafaranga nibye nfungiwe nayatabye muri uwo murima, ninfungurwa tuzayahingisha ba wihanganye.
Kuko rero amabarwa yose asomwa n'abakuriye gereza, bazi icyo yazize, bafashe imfungwa bazijyana gihinga ya sambu koko ngo bataburure ya mafaranga yari yarahishwemo.
Isambu yose bayitereye hejuru amafaranga arabura, ariko umusaza wifuzaga kubona ubutaka bwe buhinze, wari wamaze kwiheba, abona uko atera imyaka ye ndetse ingufu zakoreshejwe zasumbaga kure izo yari yiteze.
Kenshi rero mu buzima, hari ubwo ufashwa n'umuntu utari witeze, mu bihe utari witeze. Uzabane neza gusa, ibindi bizaza.