Mutegarugori
Member
- Mar 18, 2026
- 88
- 0
Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, yashyikirije imiryango 870 inzu yubakiwe nyuma yo gusenyerwa n’ibiza byatewe n’umugezi wa Sebeya mu ijoro ryo ku wa 2 rishyira uwa 3 Gicurasi 2023.
Izi nzu zubatswe mu gushyira mu bikorwa isezerano Perezida Paul Kagame yahaye abaturage bibasiwe n’ibyo biza, ubwo yabasuraga ku wa 12 Gicurasi 2023.
Icyo gihe, Umukuru w’Igihugu yasuye uduce twa Rubavu twari twibasiwe cyane n’ibiza, turimo Mahoko, Pfunda na Nyundo, aganira n’abaturage, arabahumuriza, anabasezeranya ko Leta izakomeza kubaba hafi no kubafasha kongera kwiyubaka.