VERITE-NUE
JF-Expert Member
- Jan 28, 2019
- 1,486
- 1,451
RIB yafunze abayobozi batatu mu kigo cy'Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi barimo Rwomushana Augustin, Kanyangira John na Niyongabo Richard. Bafunganywe kandi na Barwiyemezamirimo bane bakekwaho kuba abafatanyacyaha mu byaha bakurikiranyweho. Uko bose hamwe ari barindwi bafungiye kuri Sitasiyo za RIB za Rwezamenyo na Nyarugenge. Bakurikiranyweho ibyaha birimo ruswa, gukoresha ububasha bahabwa n'itegeko mu nyungu zabo bwite, kwigwizaho umutungo n'iyezandonke. RIB iraburira abantu bose bishora mu byaha bya ruswa cyangwa bakoresha ububasha bahabwa n'amategeko mu nyungu zabo bwite, ko bakwiye kwirinda ibyo bikorwa kuko bihanwa n'amategeko.RIB iributsa kandi abaturarwanda ko icyaha cya ruswa ari icyaha kidasaza ko igihe cyose ibimenyetso byabonekera ntacyabuza ko batanga ayo makuru kugirango ababigizemo uruhare bakurikiranwe.