Amata ya Dairy Top yinjiye ku isoko ry’u Rwanda

Amata ya Dairy Top yinjiye ku isoko ry’u Rwanda

UMUZUNGUZAI WA NYABUGOGO

Senior Member
Joined
Mar 18, 2026
Posts
122
Reaction score
1
Lakeside Dairy Ltd, uruganda rwo muri Uganda, rwatangiye kugeza ku isoko ry’u Rwanda amata y’umwimerere, atunganyijwe mu buryo bwizewe kandi akungahaye ku ntungamubiri n’imyunyungugu.

Aya mata ya Dairy Top Long Life UHT Whole Milk aje ku isoko ry’u Rwanda mu gihe abaturage hirya no hino mu gihugu bakomeje kugaragaza ikibazo cy’ibura ry’amata n’izamuka ry’ibiciro byayo.

Ni amata atunganywa hakoreshejwe uburyo bwa UHT, bigatuma amara igihe kirekire atarafungurwa, iyo abitswe hakurikijwe amabwiriza ari ku gapaki.

Lakeside Dairy Ltd yashinzwe mu 2014, nyuma yo kugura Hillside Dairy & Agriculture Ltd, sosiyete yakoraga ubuhinzi n’ubworozi muri Uganda.

Uruganda rutunganya ibikomoka ku mata birimo amata y’inshyushyu n’ikivuguto, kandi ruri mu bigize Dodla Dairy Group.

Kwinjira ku isoko ry’u Rwanda biri mu rwego rwo kwagura ibikorwa by’uru ruganda no kugeza ibicuruzwa byarwo ku masoko yo hanze ya Uganda.

Abashaka amakuru kuri Dairy Top Milk mu Rwanda bashobora kuvugana n’abayihagarariye kuri +250 788 914 749.

Abifuza kumenya kandi ibikorwa bya Dairy Top Milk Rwanda bashobora kubikurikira kuri Instagram na TikTok, ndetse no kuri X, aho ikoresha izina @DairyTopMilkRwa.
1791267106825.png

1791267120899.png
 
Back
Top Bottom