Akarere ka Gasabo kamaze gufunga utubari 3400!!!!!

Akarere ka Gasabo kamaze gufunga utubari 3400!!!!!

Willy NGOMA

JF-Expert Member
Joined
Feb 25, 2016
Posts
4,390
Reaction score
5,976
Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Gasabo, Mudaheranwa Regis, yatangaje ko mu mwaka umwe, bamaze gufunga utubari turenga 3400 tuzira gucuruza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Mudaheranwa ubwo yaganiraga na Radio/TV1, yavuze ko gufunga utubari, byatumye ibyaha bigabanukaho 65% nyuma y’uko hafashwe ingamba zo kurwanya ibibazo by’ubusinzi bukabije.

Uyu muyobozi yavuze ko utubari twari twinshi cyane kurusha izindi serivisi z’ingenzi umuturage akenera. Yatanze urugero ku bijyanye n’ibigo by’uvuzi biri muri aka karere, yerekana uburyo ari bike kurusha aha hantu hacururizwa inzoga.

Yavuze ko mu Karere ka Gasabo habarurwa ibigo nderabuzima 320 gusa, ibingana na kimwe cya cumi cy’utubari, ibigaragaza uburyo serivisi z’utubari zakoreshwaga cyane kurusha izindi z’ingenzi.
 
Back
Top Bottom