Abigishaga batarize uburezi,bahawe impamyabumenyi

Abigishaga batarize uburezi,bahawe impamyabumenyi

Joined
Mar 18, 2026
Posts
84
Reaction score
8
Abarimu 137 bari basanzwe bigisha mu mashuri yisumbuye ariko batarize uburezi, bari bamaze umwaka biga, bahawe impamyabumenyi z’icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) mu burezi zunganirira izindi nk’izo bari bafite mu bitari uburezi.

Aba barimu bigaga mu mpera z’icyumweru no mu buryo bw’iya kure kugira ngo bidahagarika akazi binyuze muri gahunda yo gukomeza kongera ubunyamwuga mu burezi ku rwego rw’icyiciro cya mbere cya kaminuza (CPD-GDE) ishyirwa mu bikorwa na Kaminuza y’u Rwanda ifatanyije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi bw’ibanze (REB) binyuze mu mushinga uterwa inkunga na Banki y’isi.

Abahawe impamyabumenyi muri iyi gahunda ni abinjiye mu burezi nyuma ya Covid-19 ubwo hari hakenewe abarimu benshi ndetse baje bakurikira abandi nka bo bahawe impamyabumenyi z’uburezi bigisha mu mashuri abanza.
10072.jpg


10073.jpg

10074.jpg
 
Back
Top Bottom