Abanyarwanda twitege iki noneho!?!

Abanyarwanda twitege iki noneho!?!

Twin_Kids

JF-Expert Member
Joined
Feb 25, 2016
Posts
4,039
Reaction score
5,973
20260224_112758.jpg

20260224_112544.jpg

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho ingano n’uburyo bwo gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ryo ku wa 16 Gashyantare 2026 rigaragaza ko umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ku bantu bari mu rwego rwa mbere rw’imibereho wageze kuri 4.000 Frw, na ho amafaranga menshi azatangwa akaba ibihumbi 20 Frw y’abari ku rwego rwa gatanu.

Rigaragaza ko umunyamuryango wanditswe mu rwego rwa mbere atanga umusanzu wa 4.000 Frw kuri buri muntu, ku mwaka, kandi aya mafaranga yishyurwa na Leta.

Umunyamuryango wanditswe mu rwego rwa kabiri atanga umusanzu wa 3.000 Frw kuri buri muntu, ku mwaka, hiyongereyeho 1.000 Frw yishyurwa na Leta; naho umunyamuryango wanditswe mu rwego rwa gatatu atanga umusanzu wa 5.000 Frw kuri buri muntu, ku mwaka.

Umunyamuryango wanditswe mu rwego rwa kane atanga umusanzu wa 8.000 Frw kuri buri muntu, ku mwaka; naho umunyamuryango wanditswe mu rwego rwa gatanu atanga umusanzu wa 20.000 Frw kuri buri muntu ku mwaka.
 

Similar Discussions

Back
Top Bottom